Nubwo kwirinda kumara umwanya munini kuri telefoni mu gihe cyo kuryama ari kimwe mu byagufasha gusinzira vuba, hari uburyo bushya bwitwa ‘Military Sleep Method’ bukora byihuse.
Ubu uburyo bushobora kugufasha gusinzira mu minota ibiri gusa nk'uko Augustin Justin, impuguke mu bijyanye n’imyitozo ngororangingo yabitangaje, busanzwe bukoreshwa cyane n’abasirikare mu gihe kubona ibitotsi biba bisa nk’ibitoroshye.
Inzobere mu by’ubuzima zatanze amashusho agaragaza uko wakwitoza ubu buryo, gusa ngo bikaba bisaba byibura ibyumweru bitandatu kugira ngo umuntu abashe kubushyira mu bikorwa kandi abubyaze umusaruro.
Dore uko ubu buryo bwa “Military Sleep Method” bukorwa:
Injiza umwuka mwinshi wongere uwusohore
Ibi ntibikorwa nk'aho uri kwiruka, ubikora witonze cyane, ukinjiza umwuka mwinshi ushoboka, ukongera ukawusohora.
Oroshya umubiri wawe
Justin Augustin avuga ko ari ngombwa koroshya umubiri wawe, uhereye mu ruhanga, amaso, amatama maze ugakurikizaho urwasaya. Ibi kandi ukabikora werekeje intekerezo zawe ku buryo umwuka winjira kandi usohoka.
Komeza woroshya ibindi bice by’umubiri
Nyuma yo koroshya ibice byo ku mutwe, noneho woroshya intugu zawe zikaba nk’izimanutse hasi, maze ugakurikizaho ibiganza hamwe n’intoki.
Ongera winjize umwuka mwinshi, uwusohore gake gake
Uko ibi ubikora bigomba kujyana no koroshya ibice byo mu nda, amavi, amaguru, ibirenge ndetse n’amano.
Muri make, ubu buryo bwa “Military Sleep Method” bukorwa horoshywa ibice byose by’umubiri kimwe ku kindi.
Bwa nyuma tekereza kimwe muri ibi bintu bibiri:
Gerageza gutekereza uryamye iruhande rw’ikiyaga nta kindi kintu gihari keretse ikirere gikeye ubona hejuru yawe. Cyangwa se uri mu cyumba cyijimye, uryamye mu cyicundo cy’umukara.
Augustin Justin avuga ko ubu buryo bukora ku kigero cya 96% mu bantu babukoresha bityo bakabasha gusinzira mu gihe kitarenze iminota ibiri.





Ibitekerezo 0