Imbere yaratuganyijwe neza, ku buryo yaje no guhindurirwa izina ikitwa "Sexelance" bitewe n’ibiyikorerwamo muri iki gihe.
Nk’uko BBC yabitangaje, abakobwa bicuruza muri Copenhagen binjizamo abakiliya babo, bakaba bizeye neza ko hari abantu bashobora gutabara hagize ikibazo kivuka.
Michael yagize ati “Abakora uburaya muri Denmark barahohoterwa, bagasagarirwa kuri 45%, ariko iyo bari ahantu hagenewe gukora imibonano mpuzabitsina, uwo mubare uragabanuka ukagera kuri 3%.”
Iyo modoka ngo yashyiriweho abakora uburaya mu mihanda, badashaka kujya gukodesha ibyumba bitagenewe uburaya. Sexelance ngo kuyikoresha ni ubuntu, nyamara mu gihe uburaya bwo bwemewe muri Denmark guhera mu 1999, kujya gukodesha ibyumba byo ntibyemewe.
Ku nkuta z’iyo modoka, handitsemo ko polisi ishobora kwitabazwa mu gihe hari uwagerageza guhohotera undi, n’icyapa gishishikariza abagiye gukora uburaya gutabaza polisi niba hari uhuye n’icuruzwa ry’abantu.
Haba harimo uburyo bwo kwisukura nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse n’udukingirizo mu gihe abashaka kuryamana badukeneye.
Michael ati "Aba bantu ni abaturanyi banjye n’incuti, bityo mbatega amatwi, bafite ibitekerezo bifatika birebana n’ibyo bifuza.”
Yatanze urugero rw’uko hari umwe mu bicuruza wamubwiye ko bahura n’ikibazo cyo kubabara mu mavi, bityo Michael yiyemeza kubashakira ikintu gikoze mu ipamba bazajya bifashisha bari kumwe n’abakiliya babo.
Ubwo ngo Sexelance yatangiraga gukora mu Ugushyingo 2016, abantu ngo barayitinyaga cyane cyane abakiliya. Gusa ubu ngo imaze gukoreshwa inshuro 45 kandi abantu bari kugenda babona neza impamvu y’igitekerezo cye.
Si ubwa mbere Michael akoresheje ‘ambulance’ yashaje ngo akore ikintu gifasha abatuye Copenhagen, aho yigeze kuyikoresha akayita Fixelance, nk’ahantu ababaswe n’ibiyobyabwenge bajya kubifatira, hakaba hari n’umuganga ubafasha kubizibukira.
Ni gahunda ariko yarwanyijwe n’ubuyobozi, ariko na Fixelance ibasha kugera ku ntego zayo ku buryo hashyizweho ahantu hatandukanye mu gihugu ho gufatira ibiyobyabwenge.




Ibitekerezo 0