Honore Kahi yigisha itumanaho muri Kaminuza ya Bouake. Abanyeshuri be batunguwe no kubona ahetse umwana mu ishuri, baramuseka cyane ubundi batangira kumufotora; ayo mafoto akwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga.
Gukora ibisanzwe bikorwa n’abagore, Honore yabikoze ashaka gutanga ubutumwa.
Uyu mwarimu yashimangiye ko abagore badakwiye gucibwa intege n’imyumvire ya bamwe bavuga ko hari ibyo bashobora cyangwa batashobora.
Avuga ko kuba yahetse uyu mwana bikwiye kubera isomo abagabo ko nta mirimo yahariwe abagore.
Yagize ati “Abagabo nabo bashobora gukora ibi bintu, kandi akenshi biterwa n’uko umuryango ubona ko hari ibibujijwe ku bagabo.”
Abakwirakwizaga aya mafoto bishimiye uyu mugabo cyane bamwereka ko ari intwari iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Gusa agaragaza ko yatewe ishema no kumva ko abantu bamenye ko ari umubyeyi mwiza bafatiraho urugero.
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko mu bihugu bituye munsi y’ ubutayu bwa Sahara,abagore bagorwa cyane mu gutangira amashuri abanza kurusha abahungu.
Ibi kibaba biterwa nuko baba birirwa mu mirimo yo mu rugo nyamara nabo bafite ubushobozi bwo kwiga bungana n’ubw'abahungu.






Ibitekerezo 0