Mu gutera akabariro uba ugomba kumenya ibyo uwo muri kumwe akunda haba ku mubiri cyangwa mu marangamutima haba mbere yo kuyikora, mu kuyikora ndetse na nyuma yo kuyikora.
Nubwo buri wese agira ibimushimisha, ibi ni ibintu 7 urubuga elcrema rwakusanije ku bishimisha abagore nyuma y’imibonano mpuzabistina
1. Kumuhobera umwiyegereje
Nyuma yo gutera akabariro ,umugore ashimishwa no kumuhobera umwiyegereje (hug tenderly) .Iki ngo kiba ari ikimenyetso kimwereka ko wowe mugabo we wishimiye uko igikorwa cyagenze kandi ko umwitaho.
Iyo utabikoze uba ugaragaje ko wikunda, ko atagushimishije ko wishakiraga gutera akabariro gusa nta bindi.
2. Kumukoraho (caresser)
Kwagaza umugore nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro, ngo biramushimisha ndetse bikamuha ikizere cyo kongera kukwishimira igihe mushatse kongera kubikora (second round)
3. Kumubwira uko byari bimeze
Umugore ashimishwa no kumubwira uburyo yitwaye neza mu gikorwa ku buryo bimutera ishema akumva ko nta wundi mugore ushobora kuryamana nawe atari we.
4. Reka mugirane ikiganiro gitoya
Ikiganiro gitoya nyuma yo gukora imibonano n’umugore , ngo kiramushimisha cyane, gituma murushaho kuba inshuti magara.
Gishobora kuba ari ikigairo gisetsa, ikiganiro cy’ibyo muzakora ejo mu buzima busanzwe cyangwa ibindi biberekeyeho.
5. Mubwire ukuntu umwitaho
Nta gihe cyiza cyo kubwira umugore wawe ko umwitaho nka nyuma yo gutera akabariro. Ku bagore benshi , ngo bamenya ko abagabo babo babitaho cyangwa babaha agaciro nyuma y’imibonano mpuzabitsina.
Ngo iyo umugabo abivuze nyuma y’icyo gikorwa, burya ngo biba bisobanuye byinshi ku mugore.
6. Ifunguro ryoroheje rirafasha
Nubwo atariko bikunze kugenda, burya ngo abagore benshi bishimira kuba bafata ifunguro nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ni ibintu bibashimisha,wajya uri mutegurira.
7. Gutetesha no kumuba hafi
Abagore ntibakunda guteteshwa gusa, bakunda no kubaba hafi.
Si byiza ko mumara gutera akabariro, ngo uhite ujya kureba televisiyo, ngo uhite wigendera cyangwa ngo uhite ujya muri telefoni gusoma no gusubiza ubutumwa .Mube hafi niyo waba ucecetse yumva ko igikorwa mu maze gukora wagihaye agaciro.
Inkuru y’urubuga edlcrema, ivuga ko biteye inkeke kuko usanga aho kugira ngo abagabo benshi bakore icyashimisha abagore babo nyuma y’imibonano mpuzabitsina, bahita bisinzirira.
Nubwo imisemburo itera gusinzira ihita iba myinshi nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina, ngo ni byiza ko wabanza ukita ku mugore wawe ukabona gusinzira nawe yabashije kwishima.


Ibitekerezo 0