Izina “ Ndi umunyarwanda “ rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, aho abayobozi batandukanye bagiye barigarukaho mu biganiro cyangwa imbwirwaruhame, bakangurira Abanyarwanda kwiyumvamo no kwiyubakamo indangagaciro zikwiye Umunyarwanda nyawe.
Amatora ya Referendumu yabaye tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015, aho Abanyarwanda bangana na 98.3% batoye Yego, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora tariki ya 21 Ukuboza 2015.
Mu turere hafi ya twose tw’igihugu, amatora ya Referendumu yagiye agaragaramo udushya twinshi. Akarere ka Nyarugenge ni ko katanze bombo ya “ Ndi Umunyarwanda” ku baturage bamaze gutora. Iyo bombo ikaba yarahogoje utundi turere tutashoboye kuyigondera ngo tuyakirize abaturage batwo bitabiriye amatora.
Icyagaragaye nyuma ni uko, uko abantu bayishishuraga bashaka kuyitamira, bitegerezaga amabara meza atatse ku gapapuro ipfunyitsemo,bakabona kabereye ijisho uhereye ku mabara asa n’ay’ibendera ry’ u Rwanda,ndetse n’ingagi ishushanyijeho,itembera mu busitani bwo mu birunga.
Icyo gihe barapfunduraga bagatamira, ariko ntibite ku yandi magambo yanditseho mu ibara ry’ikigina.
Bombo ya “ Ndi Umunyarwanda” yagaragaye ku masoko atandukanye ya Kigali n’ahandi, igura mafaranga 10. Aho abantu babonye itangiye kongeza igiciro ikagera ku mafaranga 15, nibwo batangiye kuyitegereza cyane,bagira ngo barebe impamvu izamura ibiciro kandi ikaba itakiboneka cyane ku isoko.
Abandi bibazaga ko itari ikwiye no gucuruzwa,kuko nta muntu ukwiriye gushakisha indonke agucuruza indangagaciro ya “ Ndi Umunyarwanda “ ku mafaranga 10 cyangwa 15.
Nyuma, baje gutangazwa n’uko iyo bombo itanakorerwa mu Rwanda,ahubwo yadutse iturutse muri Kenya, hakurikijwe ibyanditseho inyuma.
Ibi byatangaje abanyarwanda cyane, bibaza ukuntu izi bombo zahawe izina nk’iry’Abanyarwanda kavukire kandi zitarakorewe mu Rwanda.





Ibitekerezo 0