Hari ibirwa n’indi mijyi myinshi umuntu yasura ku Isi bibereye amaso ndetse byamufasha kuruhuka.

Ku bifite, bashobora kujya Bora Bora (Ikirwa kiri mu Nyanja ya Pacifique), Florida muri Amerika, Bahamas, muri Jamaica, n’ahandi henshi.

Gusa henshi haba kure ku Banyarwanda, ariko hari ahandi muri Afurika abantu bari mu kwezi kwa buki bajya kuruhukira bagashira umunaniro n’amavunane y’ubukwe.

Urubuga rwa Internet Answers Africa rwakusanyije ahantu muri Afurika habereye abari mu kwezi kwa buki n’abandi bashaka kuruhuka.

Ahantu icumi heza muri Afurika watemberera n'umukunzi wawe

1.Etosha National Park (Namibia)

Iyi n’imwe muri Parike zo muri Namibia, yashyizwe ku rutonde rw’ahantu heza hashimishije kurebwa no gusohokera. Hari henshi wajya muri iki gihugu ariko Pariki y’Igihugu muri Namibia yitwa Etosha ibera heza umuntu wese cyane cyane kubakunda kureba inyamaswa z’amoko yose.

2. Victoria Falls muri Zambia

Ku bantu bakunda ibidukikije nk’ibiti no kureba uko amazi yisuka ni ahantu heza ho kujya. Aho ayo mazi yisuka haba hakikijwe n’ama restaurant atandukanye ku buryo abicaye bareba ayo mazi baba baguwe neza.

3.Ikiyaga cya Malawi

Iki kiyaga cya Malawi gisa neza kikanatanga akayaga ku bantu bajya kuharuhukira, cyane ko gifite n’amazi asukuye kinakikijwe n’imisozi miremire .
Ni ikiyaga cya gatatu muri Afurika mu bugari. Ni heza kuharuhukira utemberana n’umukunzi wawe mu kwa buki.

4. Ibirwa bya Seychelles

Seychelles ni akarwa gato ko muri Afurika y’Amajyepfo gatuwe n’abantu batari benshi ariko naho hashyirwa ku rutonde rw’ahantu hato kandi hisanzuye hasurwa n’abantu batandukanye bava mu bihugu byinshi byo ku Isi. Hari amahoteri menshi kandi meza ari ku mazi nka Le Jardin des Palmes, Sunset Beach Hotel, Petit Amour Villa, Romance Bungalows n’andi.

5. Bazarutu (Mozambique)

Bazarutu ni ikirwa cyo muri Mozambique. Ni hamwe mu duce twa Mozambique dusurwa cyane n’abakerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi kubera ubwiza bwaho.

6. Zanzibar

Zanzibar muri Afurika y’Iburasirazuba ni ikirwa kiri muri Tanzania hagati ya Dar es salam na Unguja. Aha n’ahantu abakundana bishimira ndetse haranakunzwe cyane ku bantu bifuza kwizihiza ukwezi kwabo kwa buki.

7. Marrakech (Maroc)

Marrakech ni umwe mu mijyi ikomeye kandi isurwa cyane n’abakerarugendo muri Maroc. Nubwo haba ubushyuye, ngo byinshi biri muri uyu mujyi bituma abantu barushaho kuruhuka.

8. Sharm El-Sheikh, Sinai (Misiri)

Sharm el Sheikh ni umujyi ukomeye kandi mwiza mu Misiri ubereye amaso kandi ukunda gusurwa n abakundana nk’iyo barangije ubukwe bifuza kuruhuka.

9. Amboseli National Park (Kenya)

Ufite umukunzi ukunda kureba inyamaswa cyangwa mwembi muzikunda aha ni ahantu heza mwajya gutemberera hari inyamaswa z’amoko atandukanye n’amashyamba meza.

10. Johannesburg (South Africa)

Niba ukoze ubukwe hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwa cumi, gutemberera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg birakuryohera kuko benshi bahakundira akazuba koroheje kaba gahari muri icyo gihe.