{Muri Argentine, Edith Casas, umukobwa w'imyaka 22 y'amavuko, ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012 azashyingiranwa na Victor Cingolani, umugabo wakatiwe igifungo cy'imyaka 13 kubera ko yaba yarishe Johana, impanga ye.}

Amakuru dukesha urubuga 7sur7, Victor Cingolani ubu afungiwe muri gereza ya Santa Cruz, muri Patagonie mu Majyepfo ya Argentine ari naho hazabera ubwo bukwe.

Victor Cingolani, aregwa kuba yarishe Johana, wahoze ari umukunzi we wa mbere, ariko ahakana icyaha.

Cingolani avugana n'itangazamakuru, agira ati “ nakunze Johana, ariko nkunda Edith: mfite fiyanse mwiza, ngiye kurongora kandi nkunda”.

Edith Casas, avuga ko umukunzi we ari umwere ko atigeze yica impanga ye, agira ati “Ntabwo ashobora kugira n'uwo yakubita, ntiyamwishe. Azasohoka muri gereza kandi tuzanezerwa mu rugo rwacu. Tuzerekana ko ari umwere”.

Ubu bukwe bukomeje kurwanywa na nyina w'izo mpanga, Marcelina Orellana, uvuga ko azakora ibishoboka kugira ngo aburizemo.

Yagize ati "Tuzi ko bitazoroha, kuko umukobwa akuze, ariko tuzitabaza inkiko kugira ngo rusabe abaganga gusuzuma niba umwana wacu atarwaye mu mutwe, kuko kuri twebwe tubona ko atazi ibyo akora."

Edith yasubije nyina agira ati “Ntabwo agomba kuvuga ko nkeneye gusuzumwa n'abaganga kuko nzi neza icyo nkora.”

Ubukwe buzabera muri gereza kuko Victor Cingolani yimwe uruhushya rwo kuyisohokamo atarangiza igihano.