Ni ibyagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Aberdeen muri Écosse nyuma y’ubushakashatsi bakoreye ku barwayi bari bafite ibimenyetso by’umutima wakomeretse ndetse n’abandi 44 badafite ikibazo ariko bari mu kigero kimwe kugira ngo basuzume neza bamenye ingaruka z’igihe kirekire agahinda k’urukundo gateza umutima.
Ibimenyetso by’umutima wagize ibikomere byavumbuwe n’abashakashatsi bo mu Buyapani mu 1970. Iyi ndwara ngo ifitanye isano n’amarangamutima ababaje maze bigatera umutima kudakora neza ndetse bishobora no guteza urupfu. Ibi ngo cyane bikunze kubaho ku bantu b’igitsina gore.
Dr Dana Dawson wayoboye ubushakashatsi yagaragaje ko ibimenyetso by’agahinda gaturutse ku rukundo ntaho bitaniye n’ibimenyetso by’indwara y’umutima? harimo kubabara mu gatuza n’ukuboko kw’ibumoso, kubabara mu rwasaya cyangwa hejuru mu mugongo, kugira ibibazo mu guhumeka, kugira isesemi akanya gato, kubira ibyuya cyangwa gukonja mu kanya gato n’ibindi.
Topsanté yatangaje ko ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko umutima wagize ibikomere kubera impamvu z’urukundo utinda gukira ndetse bikawugiraho ingaruka z’igihe kirekire ariko bikaba bibasha kwikiza.
Abafite icyo kibazo umutima wabo utera nabi byibura mu gihe cy’amezi ane ndetse inyama y’umutima ugasanga yarangiritse.
Dr Dana Dawson ati " Kugeza uyu munsi turatekereza ko abafite ibimenyetso by’umutima wakomeretse babasha kongera gukira bitagizwemo uruhare n’abaganga. Icyo twakoze ni ukwerekana ko ingaruka z’icyo kibazo zitinda cyane ku murwayi .”
Uyu muganga avuga ko nubwo bishobora kwikiza ariko umurwayi ufite ikibazo cyo gukomeretswa n’ibyamubayeho aba akwiriye gukurikiranwa nk’undi murwayi wese ufite ibibazo by’indwara z’umutima.




Ibitekerezo 0