{Itsinda ry’abagore bo muri Ukraine, bafatiye ingamba bita ko zikaze abagabo bo mu Burusiya zo kubima igitsina, amatangazo abyamamaza byashyizwe ku mipira iri ku isoko.}
The Moscow Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba bagore bafashe icyemezo cyo kudakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo b’Abarusiya bitewe n’ikibazo ingabo z’Abarusiya zakuruye zijya mu gace ka Crimée gasanzwe ari aka Ukraine.
Ubutumwa bwabo babucishije ku mipira bambaye yanditseho iti “Ntimukimuhe , cyangwa Ntimugihe Umurusiya.”

Iki gikorwa cyateguwe na televiziyo yo muri Ukraine n’ibinyamakuru bikora inkuru zijyanye n’ubucuruzi.
Kije gisa n’indi myigaragambyo itandukanye yagiye iba mu mateka y’isi.
Itangazo rihamagarira aba bagore ryacishijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, ryavugaga ko abanya Ukraine bakwiye kwifata kuri byinshi.
N’ubwo hakoreshejwe iyi mvugo irimo igitsina, babihuzaga no kuvuga ko bidakwiye gutanga agace ka Crimee ngo gahabwe Abarusiya, kutabaha amafaranga, ubutunzi bwabo no kutareka Abarusiya batsinda.
Abateguye iki gikorwa bakomeje kibazwaho n’ impamvu yo kwambara iyi mipira, n’ikimenyetso kiriho cy’umukindo bafashe mu ntoki zihinnye, basobanuye ko bisobanura igitsina cy’umugore, kigaragara mu muvugo w’umuhanzi w’Umunya Taras Shevchenko, uvuga ku rukundo.
Abagore bo mu Burusiya nabo basabwe gufasha bagenzi babo bo muri Ukraine.
Abategura bagize bati “Abagore b’Abarusiya, murashaka kudufasha, abagabo banyu bari mu rugo ariko abacu bari ku rugamba”.
Batera imbaraga zo kurwanya umwanzi, mu buryo busoboka ubwo ari bwo bwose, kuri uru rubuga rwa Facebook bagaragajeho amateka y’imyigaragambyo yabayeho mu mateka harimo n’ayabaye mu bihangano by’Abagereki mu makinamico asetsa yo kurwanya intambara ya Aristophane, ikinamico yoswe " Lysistrata ".
Muri iki gihangano, abagore banze ko bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo, basabwa kujya kurwana mu ntambara ya Péloponnèse ngo haboneke amahoro.
Vuba aha muri 2003, abagore bo muri Liberia bateguye imyigaragambyo y’igitsina, nk’iyi , kandi yaje kubageza ku mahoro nyuma y’intambara yahanganishije amoko yamaze imyaka 14.
Muri 2006 ,muri Colombiya, abagore baho n’abakobwa bigaragambirije ibikorwa amatsinda ahungabanga umutekano yakoreraga abaturage aho bishe abasaga 450 kandi byarangiye iki kibazo gikemutse.
Iyi myigaragambyo kandi yagiye iba mu bihugu bindi nka Philippines, Togo, Kenya n’u Butaliyani.
Abanya-Ukraine mu kwerekana ko batishimiye iterwa n’ Abarusiya bateguye n’ibindi bikorwa bigamije gutanga amakuru ko bidakwiye ko hagurwa ibicuruzwa byo mu Burusiya.
Iyi mipira irimo kugurwa amadolari ya Amerika 23 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 15.Amafaranga azavamo azafasha ibikorwa by’ingabo za Ukraine.
Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu yari yashyizeho umurongo utishyuzwa wo gutangiraho inkunga yo gufasha ingabo. Hagati muri Werurwe miliyoni zisaga 660 z’amafaranga y’u Rwanda zari zimaze gutangwa aho umuturage yasabwaga gutanga amafaranga y’u Rwanda asaga 300.
Kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba abagore b’Abarusiya bashakanye n’abagabo bo muri Ukraine nabo niba bageze mu buriri intero yaba ya yindi.
Ku rundi ruhande haribazwa niba abagore bo muri Ukraine bashakanye n’abagobo bo mu Burusiya ari uko. Niba na none n’abagabo baza kwifata bakanga gusohoza inshingano z’urugo.

Ibitekerezo 0