1. Umubyeyi yabwiye umukobwa we ati ”mwana wanjye hanze aha hari ibishuko byinshi, uramenye umuhungu nagukora ku ibere uzamubwire (don’t), nakora ku ikariso umubwire (stop).“
Hashize igihe umukobwa aratwita, nyina abimenye amwuka inabi ati ”Kuki utumviye ibyo nakubwiye wa cyohe we!“
Umwana amubwira ko yavuze ibyo yamubwiye. Nyina ati ”None se yaguteye inda ate? “
Umukobwa ati ”Hose yahakoreraga icyarimwe, nkamubwira ngo don’t stop!“
2. Umwarimu yarabajije ati ”Umurwa mukuru wa Somaliya witwa ute?“ Umunyeshuri witwa Otis ati ”Bomb blast.“
Mwarimu abwira Otis ati ”Ugomba kwita ku masomo yawe kuko atakiyitaho.“ Otis abaza mwarimu ati ”Nshobora kukubaza akabazo?“ Mwarimu aremera.
Otis: uzi Tracy?
Mwarimu: Oya.
Otis: Uzi Phoibe na Ruth?
Mwarimu (yishimye): Kuki umbaza abo bantu ni bande?
Otis: Ugomba kwita ku mugabo wawe kuko utakimwitaho.
3. Umwana yagiye ku ishuri ahagera yakererewe; mwarimu amubaza impamvuyaitumye akererwa, umwana aramubwira ati ”Amafaranga yatakaye!“
Umwarimu: Amafaranga se ahuriyehe no gukererwa?
Umunyeshuri: Hari umuntu wari wataye amafaranga kandi ari kuyashakisha, narinyahagazeho ntegereje ko arambirwa akagenda nkayatoragura.




Ibitekerezo 0