{Uko Iminsi ishira indi igataha ni ko ibintu ihindura isura; Ikinyarwanda na cyo kiri mu bigenda bitera imbere gihuza inyito mu mvugo gusa, agakoreshwa mu rwenya cyangwa guseserezanya.}
IGIHE yakusanyije amagambo agirwa urwenya n'ayo gusesereza kuko aba ashobora kumvwa ukundi, aho beshi cyane cyane urubyiruko rubyita “Gutera igikuta”. Amazina yakoreshejwe yakreshejwe nta kigendeweho.
Igikoma
Yakobo: Hano ko nta gikoma (ashatse kuvuga ko hacecetse cyane)?
Petero: Oya hari icyayi…
Kurya kare
Yakobo: Uyu munsi nariye kare…
Petero: Washakaga kurya urukiramende se?
Ndinda
Yakobo: Ndinda (asaba umuntu bari kumwe uri imbere kumutegereza).
Petero: Niba uri inda nanjye ndi umugongo.
Gukubagana
Yakobo: Kuki ukubagana cyane?
Petero: Naba ntarakuba u Rwanda nkajya gukuba Ghana?
Umwijima
Yakobo: Nanga umwijima…(ashatse gusobanura ko yanga ahantu hatari urumuri)
Petero: Noneho ukunda igifu?
Kuva
Yakobo: Navuye mu mazuru (imyuna)
Petero: Njye navuye i Kigali (urugendo)
Umwambi
Yakobo: Imyambi yashizemo ndacanisha iki?
Petero: Canisha amacumu
Waberewe
Yakobo: Waberewe… (wambaye neza)
Petero: Wa bere we na we… (ibere ry’abagore)

Ibitekerezo 0