{Uko Iminsi ishira indi igataha ni ko ibintu ihindura isura; Ikinyarwanda na cyo kiri mu bigenda bitera imbere gihuza inyito mu mvugo gusa, agakoreshwa mu rwenya cyangwa guseserezanya.}

IGIHE yakusanyije amagambo agirwa urwenya n'ayo gusesereza kuko aba ashobora kumvwa ukundi, aho beshi cyane cyane urubyiruko rubyita “Gutera igikuta”. Amazina yakoreshejwe yakreshejwe nta kigendeweho.

Igikoma

Yakobo: Hano ko nta gikoma (ashatse kuvuga ko hacecetse cyane)?

Petero: Oya hari icyayi…

Kurya kare

Yakobo: Uyu munsi nariye kare…

Petero: Washakaga kurya urukiramende se?

Ndinda

Yakobo: Ndinda (asaba umuntu bari kumwe uri imbere kumutegereza).

Petero: Niba uri inda nanjye ndi umugongo.

Gukubagana

Yakobo: Kuki ukubagana cyane?

Petero: Naba ntarakuba u Rwanda nkajya gukuba Ghana?

Umwijima

Yakobo: Nanga umwijima…(ashatse gusobanura ko yanga ahantu hatari urumuri)

Petero: Noneho ukunda igifu?

Kuva

Yakobo: Navuye mu mazuru (imyuna)

Petero: Njye navuye i Kigali (urugendo)

Umwambi

Yakobo: Imyambi yashizemo ndacanisha iki?

Petero: Canisha amacumu

Waberewe

Yakobo: Waberewe… (wambaye neza)

Petero: Wa bere we na we… (ibere ry’abagore)