Niba uri umukobwa ufite umukunzi udatekereza ejo hanyu hazaza, ushaka ubuzima bworoshye gusa; dore bimwe mu biranga imyitwarire ye nk’uko tubikesha urubuga Metro rwo mu Bwongereza.
1. Muhura mugiye gukora imibanano mpuzabitsina gusa
Mukobwa, nubona umuhungu mukundana ashishikazwa gusa no gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, adatinya kugusaba kuyikora atitaye ku ho muri, uzamenye ko uwo musore ntacyo azakugezaho.
2. Akunda kugukorakora aho muri hose
Burya gukoranaho ku bantu bakundana ni byiza, gusa umuhungu mukundana nashaka kugukoraho cyane mwagiye nko mu birori runaka kugeza ubwo anashaka gukora ku myanya y’ibanga, uzamwitondere. Nta gaciro azaba aguha, ibye ni ukukwishimishirizaho gusa.
3. Ntiyita ku kumenya aho ukora
Nta bintu by’ibiganiro byinshi aba yumva yagirana nawe, ntashaka kumenya aho ukora cyangwa abo mukorana, ntakubaza uko wiriwe mu kazi, icyo aba ashaka gusa ni uko muhura mukaryamana.
4. Akubaza niba utari mu mihango mbere y’uko umusura
Iyo mufitanye gahunda yo guhura cyane cyane uri bujye kumusura, araguhamagara akakubaza niba uri mu mihango, wamubwira ko ariko bimeze akakubwira ko atari kuboneka.
5. Iyo urwaye ntakuvugisha
Ubusanzwe inshuti ni ikuba hafi mu bibi n’ibyiza. Ni iguhumuriza urwaye ikamenya uko uraye n’uko uramutse. Umusore utakwitayeho, uzamumenya urwaye, kuko niba telefone ye yahoragamo umuriro, uzamuhamagara wumve itariho, ninabaho yange kukwitaba cyangwa akubwire ko ahuze.
6. Ntakwerekana mu nshuti ze cyangwa mu muryango
Uzasanga yirinda ko inshuti ze zasanga muri kumwe, ndetse ntihagire n’umuntu wo mu muryango we akwereka. Mbese, ni we uba uzi gusa.





Ibitekerezo 0