Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Nzeri ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo gusoma, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Reads Rwanda utanga imfashanyigisho zirimo ibitabo by’Ikinyarwanda mu bigo by’amashuri bifasha abanyeshuri gukurana umuco wo gukunda gusoma bagaragaje ko bishimira intambwe imaze guterwa ku bijyanje n’umubare w’abamenye gusoma neza.
Umuyobozi ushinzwe intenganyanyigisho mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Joyce Musabe yavuze kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye aho abaturage bose bazaba bazi gusoma bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye uhereye ku babyeyi, abarimu, imiryango yigenga ndetse na leta.
Agaruka ku bikorwa bya Rwanda Reads, Dr Musabe yagize ati “Mu mwaka ine ishize Rwanda Reads yadufashije cyane mu guteza imbere umuco wo gusoma, turishimiraho ibyo tumaze kugeraho hamwe ariko tunareba imbogamizi twahuye na zo ngo turusheho kujya imbere. Ndasaba abanyamuryango ba Rwanda reads bose gukomeza gufasha uru rwego ngo rurusheho gukomera kurenza uko rumeze uyu munsi.”
“Turasaba abasomyi kujya babikorera no mu miryango. Abadakunda uyu muco nabo twabasaba kugerageza kuwukunda.Uyu munsi ngarukamwaka mu Rwanda urabanziriza ibindi bikorwa bigamije gushishikariza abanyarwanda gukunda gusoma biteganyijwe mu turere tw’igihugu, REB izafatanya n’indi miryango mu byumweru bigiye kuza.”
Uyu munsi ngarukamwaka wo gusoma ufite insanganyamatsiko igira iti
“Turenge imbibi z’ishuri dusomera mu ngo n’aho dutuye”.
Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwibutsa abana n’abakuru ko gusoma bidakorerwa ku ishuri hamwe na mwarimu gusa, ahubwo ko n'ababyeyi basabwa gufasha abana gusubiramo ibyo biga bakarushaho kumenyera kwisomera badategereje umwarimu.
Rwanda Reads ifasha muri gahunda zitandukanye ziteza imbere umuco wo gusoma mu bakiri bato zirimo gutera inkunga abanditsi b'ibitabo, amasomero rusange, haba mu bigo by'amashuri ndetse no muri sosiyete.
Ihuriramo imiryango yose ifite aho ihurira n’imyigishirize mu Rwanda igera ku 100, irimo Save the Children, Unicef, Unesco n'iyindi.
Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma uba tariki ya 08 Nzeri buri mwaka. Washyizweho n’Ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) mu rwego rwo gukangurira abatuye Isi kwita ku muco wo gusoma.







Ibitekerezo 0