Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, ni bwo hakinwe isiganwa rya 10 muri Shampiyona ya Formula One, ryegukanwe na Max Verstappen, Lewis Hamilton aba uwa kabiri, mu gihe Kimi Antonelli yabaye uwa gatatu ahita anegukana Shampiyona y’umwaka wa 2026.

Nubwo Lewis Hamilton yishimiye intsinzi ya Kimi Antonelli, ku rundi ruhande ntiyari anyuzwe n’imyitwarire ya mugenzi we bakinana, dore ko bombi babangamiranye mu isiganwa bari basabwe n’ubuyobozi kwegukana.

Isiganwa rigitangira aba bombi bari imbere, ariko bagera ahantu bimana inzira birangira Charles Leclerc yinjiye mu bwatsi ahabwa ibihano by’amasegonda atanu, ndetse binatuma Hamilton ategukana isiganwa kuko bagenzi be bamunyuzeho.

Ari ku ikoranabuhanga ry’amajwi ikipe ikoresha yumvikana n’abari gufasha abakinnyi, Lewis Hamilton yavuze ko atagiriye ibihe byiza mu isiganwa kandi iri ibintu bigomba gufatirwa umwanzuro.

Yagize ati “Uyu wari umunsi ukomeye cyane. Numvaga ko mfite umuvuduko wo gutsinda ariko ntabwo byagenze neza nk’uko twabiteguye. Ndatekereza tugomba kubikemurira mu ikipe imbere.”

“Icyo kumenya ni uko imyaka yose umuntu afite, umwanzuro afata ugira ingaruka ku ikipe yose. Gukorana ni ko kazi kacu kandi biri mu masezerano, kandi byari gukunda. Hagomba gufatwa imyanzuro ikomeye kuko bitari ibyo bizakomeza gutya.”

Umuyobozi Mukuru wa Ferrari, Frédéric Jean Henri Vasseur, yatangaje ko ibyakozwe n'aba bakinnyi bombi bidakwiriye na gato, ndetse bagomba kubibazwa,

Ati “Uyu si wo musaruro twashakaga uyu munsi, noneho twatangiye turi ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri. Mu myaka 72 ishize ni bwo bibayeho ko utangira kuriya muri Mexico Grand Prix, ugasoreza ku mwanya wa kabiri n’uwa kane. Byananiye kubyakira kubera ko habayeho gusuzugura ibirango, abantu bose dukorana no gutesha agaciro imbaraga ziba zashyizwemo.”

“Twatangiye gufata imyanzuro kuri uyu musaruro kuko kwica akazi biba bikomeye. Ntabwo ndavugana na bo, nzavugana na bo byihariye kuko natunguwe. Tugomba kumenya ko duhagarariye ikigo, abaterankunga n’abantu barenga 2.000 bari inyuma y’imodoka.”

Hamilton w’imyaka 41 yageze muri Ferrari mu 2025, asangamo Charles Leclerc w’imyaka 28, bose bafite intego zo kwegukana Formula One, gusa umwaka ubaye uwa kabiri batarabigeraho.

Iyi kipe ijya kuzana uyu mukinnyi w'Umwongereza, Leclerc yiyumvaga nka nimero ya mbere ukwiriye gufashwa akegukana isiganwa, ariko aho bamuzaniyeho undi mukinnyi ukomeye ntiyashoboye kwakira impinduka. Ibi ni byo byazamuye umwuka mubi hagati ya bombi kugeza ubwo bajya mu isiganwa bagahangana ubwabo.

Umwuka si mwiza hagati ya Lewis Hamilton na Charles Leclerc bakinana muri Ferrari