Ku wa 8 Ukwakira 2026, ni bwo uyu Mushyinjacyaha yagiye muri iyi Sauna iherereye i Bugolobi muri Kampala agiye kuruhuka nk’uko bisanzwe.

Gusa mu gitondo cyakurikiyeho, uyu mugabo yasanzwe mu gihuru cy’ahitwa Wakaliga yataye ubwenge ndetse bamwibye ibintu bye birimo telefone, ibyangombwa ndetse n’ibindi.

Ntabwo bamwibye ibyo byonyine gusa kuko bikekwa ko uwo mugore yamwibye miliyoni 128 z’amashilingi ya Uganda, angana na miliyoni 42 Frw.

Iperereza rya Polisi yo muri iki gihugu rigaragaza ko Bagada yahuriye n’uyu mugore muri Sauna, ariko birangira bahuje urugwiro bakomereza mu kabari kitwa Alchemist gaherereye mu gace kitwa Bugolobi.

Nyuma yo gusangira ibyo kunywa, ngo bafashe icyemezo cyo gushaka aho barara mu macumbi yari aho hafi.

Bivugwa ko Bagada yasize imodoka ye muri parikingi y’ako kabari, birangira yinjiye mu modoka y’uwo mugore.

Mu rukerera rwo ku wa 9 Ukwakira 2026, abantu babonye uyu Mushinjacyaha aryamye mu gihuru giherereye mu bilometero byinshi uvuye aho yari yasangiriye na wa mugore.

Abamubonye babanje gukeka ko yapfuye, bahita bahamagara polisi, ihageze yasanze akiri muzima, bamujyana mu Bitaro byitwa Mulago kugira ngo avurwe.

Yahise yoherezwa mu bindi bitaro byitwa ‘Case Clinic’, ndetse ni naho yagaruriye ubwenge aho yasanze bamwibye telefone, ikofi ndetse n’indangamuntu ye.

Abakurikiraniye hafi ibijyanye n’iki kirego, bavuze ko Bagada yasanze bamwibye arenga miliyon 129 z’Amashiliingi ya Uganda angana na miliyoni 42 Frw.

Bivugwa ko aya mafaranga yakuwe kuri imwe muri konti ye hifashishijwe serivisi za banki zo kuri telefoni ndetse hasigaye miliyoni 570 z’Amashilingi.

Abashinzwe iperereza bagaragaza ko uwo mugore ashobora kuba yarakoranye n’abandi bantu, gusa polisi ntiratangaza ababigizemo uruhare cyangwa ngo bemeze uko ayo mafaranga yakuwe kuri konti.

Umuyobozi Wungirije mu Rwego rw'Ubushinjacyaha muri Uganda, Alex Bagada, yibiwe miliyoni zirenga 42 Frw muri Sauna