Ibi byabereye mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye i Los Angeles muri Amerika, ahazwi nka Hollywood Bowl, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026.
Mugenzi we Selena Gomez yari yitabiriye iki gitaramo, kimwe na Christina Aguilera. TMZ yashyize hanze amashusho agaragaza Miley Cyrus ari kurira nka bimwe mu byaranze igitaramo cye.
Miley Cyrus agaragara yicaye ku rubyiniro, akavuga kuri Dolly Parton witabye Imana ku myaka 80 azize kanseri, akagwa mu bitaro by’i Nashville muri Leta ya Tennessee, muri Kanama 2026.
Itsinda ry’abacuranzi rya Miley Cyrus ryahise rishyiramo indirimbo ya Dolly Parton yamamaye cyane ku izina rya ‘Jolene’ bafatanya kuyiririmbana n’abafana bari buzuye ahabereye igitaramo.
Miley Cyrus yahise avuga ko igihe cyonyine yabonye Dolly Parton aririmba iyi ndirimbo hari mu gitaramo Dolly yakoreye aho muri Hollywood Bowl.
Miley yavuze amagambo yumvikanisha ko yananiwe kwakira ko Dolly atagihari, yumva ko bakiri kumwe iteka kandi bazakomezanya urugendo.
Miley yafashwe n’ikiniga ubwo yari akiri kuvuga, ahita atangira kurira, arenzaho ko akumbuye Dolly parton.
Nyuma y’aya magambo, Miley yunamiye uyu muhanzi ndetse akomeza kuririmba iyi ndirimbo ‘Jolene’ ya Dolly wari inshuti magara ya se wa miley witwa Billy Ray.
Uyu Billy Ray na Tish Cyrus, wahoze ari umugore we (ari na we nyina wa Miley), basabye Dolly kubyara Miley muri batisimu nyuma y’igihe gito avutse mu 1992.



Ibitekerezo 0