Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mukinnyi yifashishije konti ye ya Instagram, yagiye ahashyirwa ubutumwa bw'amasaha 24 'Stories', mu kuburira abakoresha izo mbuga mu kumuharabika.

Yagize ati “Muraho buri wese, kuri mwe mumaze iminsi mukwirakwiza amakuru atari yo, mukoresha amafoto yanjye, ku bintu ntafiteho amakuru na make. Mwese murakurikinwa kugeza ku muntu wa nyuma noneho mugezwe muri RIB mu masaha make ari imbere. Kuba muri iki gihugu, nzi uburenganzira bwanjye.”

Ibi bikurikiye ibimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, ko uyu munyezamu yaba ari mu bakinnyi baryamana n'abakobwa banyuranye i Kigali, ibyo bigatuma urwego rwe rusubira inyuma.

Dande Junior ukomoka muri Cameroun yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026/27, yitwara neza mu mikino ibanza yo kwitegura umwaka na CECAFA Kagame Cup.

Gusa mu ntangiriro za BK Pro League na CAF Confederation Cup, yatangiye kwinjizwa ibitego bya hato na hato, kuko mu mikino irindwi yinjijwe ibitego icyenda.

Dande Junior agiye kujyana muri RIB abamuharabitse