Hashize imyaka itandatu Umuryango A-BATO ukorana na CANAL+ Rwanda mu kwishyurira abana amashuri no kubaha ibikoresho bifashisha ku ishuri. Ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2030, hafashwe abandi bana 30 bo gufasha.

Impande zombi zatangiye zifasha abana biga mu mashuri abanza, igihe kiragera hongerwaho n’abiga mu mashuri yisumbuye. Bamwe muri bo bari kurangiza amashuri bemerewe gushakirwa n’akazi kugira ngo biteze imbere.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Abizera Aimé, avuga ko atazahindura ibyiza byatangijwe n’uwo yasimbuye, ahubwo azabyubakiraho bikarushaho gufasha abana.

Yagize ati “Iki gikorwa cyatangijwe na mugenzi wanjye nasimbuye [Sophie Tchatchoua], ariko sinje kubihagarika ahubwo nje kubikomeza. Umwana ashobora kwiga ariko yarangiza akicara, uri mu mashuri kandi uri kurangiza, yujuje imyaka yo gukora, azaze aturebe tumushakire n’akazi.”

“Ubuzima ntabwo burangirira mu ishuri, ahubwo hari ibindi bikenerwa mu rugo. Turi kubafasha nk’abana kugira ngo ejo n’ejobundi namwe muzafashe ababyeyi, mwikure mu bukene.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango A-BATO, Mukeshimana Perusi, yagaragaje ko we n’ababyeyi bafite abana bafashwa muri uyu muryango ku bufatanye na CANAL+ Rwanda, bafite intego zo kubaka igihugu bahereye ku bana barezwe neza.

Ati “Dufite intego yo guteza umwana imbere, tumuteganyiriza ejo hazaza heza. Ibyo nitubigeraho tuzaba dufite umwana ubereye u Rwanda, tugire umuryango mwiza ndetse n’igihugu cyiza.”

Umuryango A-BATO ufite intego yo kwita ku bana, abagore n’ibidukikije, ukabatoza ibirimo iyobokamana n’indangagaciro z’igihugu.