Ibi babigarutseho mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Diabète, uba ku wa 14 Ugushyingo buri mwaka.

Ni ibikorwa byateguwe n’umuryango Geraldine Trada Foundation binyuze muri siporo rusange no gupima abantu iyi ndwara.

Mu buhamya bwabo, bagaragaje ko iyi ndwara yagize ingaruka ku mibereho yabo, zirimo guhagarika amashuri, guhindura uburyo bigamo no guhora bivuza.

Uwera Denise yavuze ko yatangiye arwaragurika, umubyeyi we akabanza kumujyana kumuvuza bakeka ko yarozwe. Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga, ari bwo bamenye ko arwaye diabète.

Ati “Byatangiye ndwaragurika cyane mama abanza kunjyana ahantu bamubwira ko ari amarozi, barandukisha biranga, noneho ntangira kujya ndwara n’igicuri nkajya nikubita hasi ahantu hose ngiye ni bwo mama yanjyanye kwa muganga nagiye muri koma bamubwira ko ari diabete ndwaye.”

Uwera yagaragaje ko kumenya uburwayi bwe byamugoye kubyakira, kugeza ubwo yagerageje kwiyambura ubuzima.

Ati “Icyo gihe ukinyuramo kuko nanjye ni nk’inshuro nk’eshatu nagerageje kwiyahura ariko Imana ikandokora. Nkibimenya numvaga ntashaka kubaho ku buryo naryaga ibintu muganga yambujije kugira ngo mfe ariko bikanga.”

Mukanambajimana Denise we yavuze ko yamaze imyaka igera ku 10 yivuza, ariko indwara arwaye itaramenyekana. Muri icyo gihe, yarwaraga ibibyimba byinshi, nyuma aza no kugera ubwo atabashaga kugenda.

Yagaragaje ko uburwayi bwamubujije gukomeza amashuri, kuko yahoraga yivuza.

Ati “Diabete bayimenye mfite imyaka 15 bampeka narazingamye, ntabasha kugenda no guhaguruka. Kuko nayirwaye nkiri muto sinabashije kwiga kuko nahoraga ndwaye ibibyimba mpora kwa muganga.”

Hirwa M. Arnold yavuze ko yamenye ko arwaye diabète ubwo yari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Byatumye areka kwiga aba ku ishuri, ajya kwiga ataha kugira ngo abone uko yitabwaho.

Ati “Njye ntabwo byangoye kwiyakira kuko hari abo mu muryango wanjye bari bayirwaye, byaranyoroheye kwiyakira. Icyakora nahise ndeka kwiga mba ku ishuri kuko ibiryo byo mu bigo biga babamo ntabwo bihura n’imirire umurwayi wa Diabete aba akeneye.”

Umuforomo ushinzwe indwara zitandura ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, Ntirenganya Alphonse, yasobanuye ko umuntu ashobora kumarana indwara zitandura igihe runaka ataragaragaza ibimenyetso. Yavuze ko hari abitiranya ibimenyetso byazo n’amarozi.

Ati “Inyinshi muri izi ndwara zitandura umuntu azigira nta bimenyetso. Ariko hari ibimenyetso umuntu ashobora kugaragaza birimo kwihagarika cyane, kugira inyota nyinshi, kugira inzara cyane, kunanuka n’ibindi.”

Akomeza ati “Iyo byafashe indi ntera ushobora kugagara, impyiko zikagira ibibazo, ukagira stroke, n’ibindi.”

Ntirenganya yashishikarije abantu gukora siporo, kurya indyo yuzuye no kwita ku ngano y’isukari bafata.