Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko aba bahanzi bazataramira kuri SoFi Stadium iherereye mu Mujyi wa Inglewood, muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mukino uteganyijwe mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2027.
Jay-Z ni we uzaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, aho azafatanya na John Legend na Alicia Keys, bombi basanzwe bakorana na Roc Nation, inzu ya Jay-Z ifasha abahanzi.
Kuva mu 2019, Roc Nation ni yo ifite amasezerano yo gutegura ibitaramo bibera mu kiruhuko cy'umukino wa Super Bowl, uba buri mwaka.
Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye umubano w'igihe kirekire na Jay-Z.
John Legend aherutse guhurira ku rubyiniro na Jay-Z mu kwezi gushize, bafatanya kuririmba indirimbo ‘God Did’, bakoranye na DJ Khaled, Rick Ross, Lil Wayne na Fridayy.
Iyi ndirimbo ni yo yakoreshejwe mu gusoza uruhererekane rw'ibitaramo bya Jay-Z yise ‘Jay-Z 30’, byari bigamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere yise Reasonable Doubt, yagiye hanze mu 1996.
Igitaramo cyasoje uru ruhererekane cyabereye kuri SoFi Stadium muri Nzeri 2026.
Alicia Keys na we asanzwe afitanye umubano wihariye mu muziki na Jay-Z, aho bakoranye indirimbo ‘Empire State of Mind’, yamamaye cyane ku Isi, by'umwihariko mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jay-Z agiye kuyobora igitaramo cya Super Bowl 2027, akurikira abandi bahanzi bagiye bagaragara muri ibi bitaramo, barimo Rihanna, Usher, The Weeknd, Bad Bunny na Kendrick Lamar.
Kendrick Lamar yayoboye igitaramo cya Super Bowl mu 2025, cyaciye agahigo ko gukurikirwa n'abantu benshi kurusha ibindi bitaramo byose byari byarabaye mu mateka ya Super Bowl.








Ibitekerezo 0