Abarimo King James, Isimbi Alliance (Alliah Cool), Ruti Joël, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb.Robert Masozera bari mu banyuzwe n’amafunguro ndetse n’ibinyobwa bya Kinyarwanda byagaragaye mu gitaramo "Intango Cultural Night".
Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 29 Nyakanga 2023 cyateguwe n’umutetsi wabigize umwuga wa Park Inn by Radisson Hotel, Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) ku bufatanye n'Inteko y'Umuco.
Ni igitaramo cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Tumurike indyo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga." Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bitabiriye iki gitaramo cyari kiyobowe na Alice Kamasoni, bataramirwa na Ruti Joël na Mushabizi.
Ruti Joël wishimiwe na benshi yaririmbye indirimbo zirimo Rwagasabo , Musomandera , Cunda, Nyambo, Ibihame, Akadege, Iyizere ya Jules Sentore na Nasara ya Meddy.
Ubwo umwanya wo gufata amafunguro wari ugeze wabonaga buri wese ashishikajwe no kujya kumva uburyohe bugize indyo ya Kinyarwanda.
Ubuyobozi bwa Parkinn Hotel bwatangaje ko iki gitaramo kigomba kugaruka kenshi gashoboka bitewe n’uburyo abacyitabiriye batashye banyuzwe n’umwihariko wacyo.
Ngayaboshya Emmanuel watetse aya mafunguro yatangarije IGIHE ko iki gitaramo yagitekereje mu rwego rwo kwibutsa abantu inteko za Kinyarwanda, benshi batagira amahirwe yo kubona mu mujyi.
Uyu mugabo umaze imyaka 23 atangiye uyu mwuga yagize ati “Biragoye ko wabona aho wafatira amafunguro ya Kinyarwanda atetse neza mu mujyi wa Kigali, cyangwa se aho wasanga ibiryo n’ibinyobwa ufungura bikwereka ko uri mu Rwanda koko.”
“ Ni igitekerezo natangiye gutekerezaho mu 2015 , binsaba kubanza gukora ubushakashatsi ku ndyo zimwe na zimwe nubwo hari ibyo nari nsanzwe nzi”.
Ngayaboshya Emmanuel yavuze ko iki gikorwa kigomba kuba ngaruka kwezi mu rwego rwo gukomeza kwamamaza indyo nyarwanda.
Ati “Gutangira kubitegura byadutwaye ukwezi, gusa kubera uburyo byagenze neza twifuza Intango Cultural Night izajya iba buri cyumweru cya nyuma cy'ukwezi mu rwego rwo gukomeza kwamaza amafunguro ya Kinyarwanda.”
Ngayaboshya yari yateguye indyo zirenga 20 nta n’imwe itekeshejeje amavuta, abayakeneye bakoreshaga amavuta y’inka.
Yakomeje avuga ko amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko kuko yifitemo intungamubiri zihagije kandi abayafashe abarinda byinshi birimo no gusaza imburagihe.
Ababishoboye bafashe amashusho azahora abibutsa indyo za Kinyarwanda basanze mu Intango Cultural NightAbanyamahanga bishimiye kubona indyo nyarwanda badakunze kubona henshiAbanyamahanga bitabiriye Intango Cultural Night banyuzwe n'umuziki gakondo wari muri iki gitaramoAkanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramoBuri wese yari afite amatsiko yo kumva uburyohe bw'amafunguro ya KinyarwandaBuri wese yari afite amatsiko yo kumva uburyohe bw'amafunguro ya Kinyarwanda afite umwihariko wo kudatekeshwa amavutaHari hari indyo zitandukanye za KinyarwandaByageze aho abato bahaguruka bagerageza kubyina Kinyarwanda basubiramo ibyo Ruti Joël akoraIbihangano bya Ruti Joël byanyuze abakuru n'abato bageze aho bamusanga ku rubyiniroIki gitaramo cyabereye kuri Park Inn by Radisson HotelIntango Cultural Night yateguwe mu rwego rwo gufasha abanyamahanga kubona amafunguro abumvisha koko ko bari mu RwandaIntango Cultural Night yitabiriwe n'ingeri zitandukanyeIsimbi Alliance (Alliah Cool) yanyuzwe n'uburyohe bw'ibinyobwa bya KinyarwandaAbanyuzwe n'igitaramo batahanye amashusho y'urwibutsoKing James ni umwe mu bitabiriye iki gitaramoKigali Protocol niyo yakiriye abitabiriye iki gitaramo Intango Cultural NightUmunyamakuru Mike Karangwa ni umwe mu bitabiriye Intango Cultural NightMohsin wari uhagarariye sosiyete ya Keystone Hospitality yateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ibikorerwa mu RwandaNgayaboshya Emmanuel (Chef Emma) watetse aya mafunguro avuga ko iki gitaramo yagitekereje 2015 mu rwego rwo kwibutsa abantu inteko za KinyarwandaMushabizi yataramiye abitabiriye gitaramo Intango Cultural NightRuti Joël yakumbuje abantu Meddy wa 2013 arimba indirimbo ye NasaraUmukinnyi wa Filime Isimbi Alliance ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo Intango Cultural NightUbuyobozi bwa Parkinn Hotel bwatangaje ko iki gitaramo kigomba kugaruka kenshi gashobokaUmukozi ushinzwe iterambere ry'ubuhanzi mberajisho n'Ubukerarugendo bushingiye ku Muco mu Nteko y'Umuco , Alice Kamasoni yitegereza imigendekere y'iki gitaramoUmuntu wese winjiye muri iki gitaramo yahabwaga ibyo kurya n’ibyo kunywa bya Kinyarwanda.Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yanyuzwe n'umwihariko w'iki gitaramoUmuyobozi wa Intore Entertainment , Bruce Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramoUwageze muri iki gitaramo yanyuzwe n'umwihariko w'iki gitaramoAlice Kamasoni ni we wari uyoboye iki gitaramoAlliah Cool asogongera ku binyobwa bya Kinyarwanda byari byateguriwe abitabiriye iki gitaramoAmafunguro yari yateguwe mu buryo bwihariyeAmb Masozera Robert, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco ni umwe mu bitabiriye iki gitaramoBruce Intore na King James bahitamo amafunguroBamwe mu bakozi ba Kigali Protocol bafata ifoto y'Urwibutso na King James
Ibitekerezo 0