00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Abana b’Abanyarwanda bafunguriwe ishuri ryigisha Ikinyarwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 September 2026 saa 05:03
Yasuwe :

Tariki ya 20 Nzeri 2026, ku biro bya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishuri ‘Urumuri’ ryigisha abana b’Abanyarwanda gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade, abayobozi b’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abiga muri iri shuri barimo aba bana ndetse n’ababyeyi babo.

Umuyobozi w’iri shuri, Iyamuremye Jean Damascène, yashimiye ababyeyi bafashe iya mbere bakohereza abana kwiga Ikinyarwanda, aboneraho no gukangurira abandi babyeyi kohereza abana.

Perezida wa komite y’ababyeyi barerera muri iri shuri, Nsengiyumva François, yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique bwashyizeho iri shuri, anashimira Ambasade.

Ati "Hari abana baje batazi Ikinyarwanda na gike, hari n’abandi baje bavuga gike cyane ariko igihe gito bamaze biga bamaze kumenya byinshi.”

Nsengiyumva yasabye ubuyobozi kongerera iri shuri ibikoresho by’imfashanyigisho kugira ngo amasomo arusheho gutangwa neza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Ltd) Donat Ndamage, yavuze ko umushinga wo kwigisha Ikinyarwanda abana bakomoka ku miryango iba mu mahanga waturutse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi Col (Rtd) Ndamage yavuze ko kugeza ubu ibihugu byinshi bituwemo n’Abanyarwanda birimo amashuri yigisha abana Ikinyarwanda.

Ati "Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi nko kubafasha gukora umukoro no kubasobanurira aho batumva.”

Yemereye ubuyobozi bw’ishuri ko bazarifasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe rifite kugira ngo uburezi bugende neza.

Iri shuri ryigamo abana 54 barimo 17 afite imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, 37 bafite iri hagati y’imyaka irindwi na 15. Biga ku wa Gatandatu, kuva saa yine z’igitondo kugeza saa sita z’amanywa.

Bigishwa n’abakorerabushake babiri bahabwa agahimbazamusyi n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Ishuri Urumuri ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 20 Nzeri 2026
Mu gihe aba bana biga Ikinyarwanda, banafata umwanya wo kwidagadura
Abana biga muri iri shuri bagaragaje ko mu gihe gito bamaze kumenya byinshi mu Kinyarwanda
Iri shuri ryigamo abana 54 bakomoka ku miryango y'Abanyarwanda baba muri Mozambique
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yatangaje ko Perezida Kagame ari we watanze igitekerezo cyo gushinga amashuri nk'iri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages