Kayibanda yapfuye mu gitondo cyo ku itariki 15 Ukuboza 1976, apfa urutunguranye ku buryo na n’ubu rutavugwaho rumwe.

Bamwe bavuga ko yishwe, abandi bakavuga ko yazize urupfu rusanzwe ariko umucyo kuri ibi byose uracyari kure nk’ukwezi.

Paul Rugenera yahoze ari Caporal mu ngabo za Leta ubwo Kayibanda yahirikwaga ku butegetsi. Uyu yamaze imyaka ibiri ayoboye abari bashinzwe kurinda Kayibanda guhera mu 1975 kugeza mu Ukwakira 1976, mbere y’amezi abiri gusa ngo ashiremo umwuka.

Mu kiganiro na IGIHE, Rugenera yavuye imuzi uko Kayibanda yari abayeho i Kavumu, uburyo yarindwaga atemerewe gusohoka, uko abamurindaga birukanywe bashinjwa gushaka kumutorokesha n’ibindi.

Reba ikiganiro kirambuye hano