Icyo gihe kandi ni bwo mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi benshi bo muri Kadasomwa i Kamembe biciwe kuri Stade Kamarampaka, ubu ni mu Karere ka Rusizi
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, impunzi z’Abatutsi zari zicyuzuye mu nsengero, hoteli, amashuri mu Mujyi wa Kigali; abagera ku 120,000 bari bamaze kwicwa.
Ku rundi ruhande, Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, byakomeje kwanga gukoresha inyito Jenoside ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.





Ibitekerezo 0