00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango yahamije ubuhangange mu mateka y’u Rwanda: Igicumbi cyo kwa Rwakagara (Igice cya mbere)

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 12 December 2019 saa 04:18
Yasuwe :

Mu mateka y’abakurambere mpangarwanda, hari imiryango yagiye ihamya ibigwi n’ibirindiro, ikagira amavugwa ku bw’ibigwi n’ibirindiro babaga barakoreye igihugu, hagati mu muryango mugari bakomokamo. Ni imiryango yagiye igira amaboko akomeye kubera kugira imiryango migari igizwe n’abantu benshi kandi bagwije ubugabo, igitinyiro n’ubuhangange.

Muri iki gice tugiye kubatekerereza amateka y’igicumbi cy’umuryango mugari ufite inkomoko Kuri Rwakagara rwa Gaga, iki kikaba ari igice gikurikiraho mu bindi bizibanda mu kubatekerereza imbumbe y’imiryango migari yabayemo ibihangange ikanagira n’inzu zikomeye mu mateka y’u Rwanda.

Twifashishije ibitabo “Iyororoka ry’Abanyarwanda, inkomoko y’imiryango migari’’ n’icyitwa “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ by’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda, tugiye kwinjira mu muryango mugari w’abakomoka kwa Rwakagara, mu mavu n’amavuko yawo n’inzu z’ibihangange zawukomotseho.

Rwakagara ni umugabo wahamije imyato mu Rwanda, akaba mwene Gaga rya Mutazintare, akaba ari uwo mu muryango mugari w’Abega bo mu nzu y’Abagaga.

Ni umwe mu Bega babayeho neza, bagira n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda, maze agira n’amavugwa y’ikirenga, akomora ku kuba yarabyaye abana benshi kandi bakaba ibihangange ku ngoma z’abami b’u Rwanda nka Rwabugiri, Rutalindwa, Musinga, Rudahigwa na Ndahindurwa.

Rwakagara yabayeho ku ngoma ya Gahindiro, iya Rwogera n’iya Rwabugiri, amateka akaba agaragaza ko ibisigisigi by’abo mu muryango we bikiri no mu buyobozi bwo mu Rwanda rwa vuba aha ubwo aya mateka yandikwaga.

Umuryango we wagize ibigwi byinshi no mu mateka ya vuba aha, cyane mu guhangana n’Abakoloni b’Ababiligi no mu ibohorwa ry’u Rwanda.

Rwakagara yabaye Umugaba w’Ingabo z’imitwe ibiri y’Uruyange n’Ingeyo, yombi yo ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. Yanabaye Umugaba w’Ingabo w’imitwe y’Ingeyo, Abasoni n’Inkotanyi ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri.

Burya nta mugayo n’ubundi “Amavugwa agira aho avuka n’aho avomwa.’’ Rwakagara yari musaza wa Nyiramavugo Nyiramongi wari umugore wa Gahindiro, aza no kuba Umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rwogera. Ni ukuvuga ko yari muramu w’Umwami Yuhi Gahindiro, akaba nyirarume w’Umwami Mutara Rwogera.

Rwakagara yakunzwe na mushiki we Nyiramongi, ku buryo yamwinjije mu muryango w’ibwami buhoro buhoro, aza no kureshywa umwe mu bakobwa ba Gahindiro yabyaranye n’undi mugore utari Nyiramavugo aramumushyingira.

Urujeni rwa Gahindiro, ni we mugore wa mbere Rwakagara yashatse. Nyuma y’Urujeni, Rwakagara yashatse Nyiramashyongoshyo ya Mukotanyi wo mu muryango mugari w’Abanyiginya mu nzu y’Abaka.

Nyiramashyongoshyo yatashye busumbakazi (Gusumbakaza=kurongora umugore umukuye ku mugabo we) kwa Rwakagara kuko yamucyuye amuvanye mu yindi nzu ya Runihangabo biturutse ku Mugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera.

Umunsi umwe ngo Nyiramashyongoshyo yarebye Rwakagara maze ngo aravuga ati “Rwakagara ni umutware ubereye ingabo ariko hari icyo abuze ngo abonere rwose”. Ibi ngo yashakaga kuvuga ko uyu mutware abura imirire myiza dore ko ngo yari ananutse byabuze akagero kandi ari umwana w’ingoma.

Nyiramavugo rero ngo yararebye abona nta wundi wamwitaho keretse Nyiramashyongoshyo wari warabashije kubibona, maze ategeka musaza we Rwakagara kumucyura maze babyarana abandi bana biyongera kuri Bicunda yari yarabyaranye na Runihangabo.

Urujeni rwa Gahindiro w’Umunyiginya wo mu nzu y’Abaganzu na Nyiramashyongoshyo w’Umunyiginya wo mu nzu y’Abaka, nibo bagore rukumbi amateka agaragaza ko Rwakagara yashatse.

Rwakagara n’abagore be Urujeni na Nyiramashyongoshyo n’abandi bagore batandukanye babyaranye abana b’abahungu n’abakobwa. Harimo abahungu bagera kuri 15 n’abakobwa umunani, bose bakaba 23.

Abana b’abahungu Rwakagara yabyaranye na Urujeni rwa Gahindiro mushiki wa Rwogera barimo Kabare, Ruhinankiko, Ruhinajoro, Rwibishenga, Cyigenza na Mbanzabigwi. Abahungu yabyaranye na Nyiramashyongoshyo ni Nyamushanja, Giharamagara, Sagatwa, Sebajura, Ryahama, Rwabigwi, Rwandoha, Ntizimira na Birara. Hakaza n’abandi Rwakagara yabyaranye n’abandi bagore batandukanye.

Abana b’abakobwa Rwakagara yabyaye ni Rubera, Nsekarubera, Shegenya, Shalibabaza, Ilibagiza, Nyirandirikiye, Ikinani, Kanjogera na Nyamashaza. Abana ba Rwakagara bakuze basa nk’aho nabo ari Ibikomangoma by’ibunyiginya kuko n’ubundi barerewe ibwami, bari ciraha nikubite kubera ko nyirasenge akaba na nyirakuru Nyiramavugo Nyiramongi wari nyiringoma.

Mu gukomeza kwinjira cyane mu ngoma y’u Rwanda, abana ba Rwakagara babaye bamwe mu bahangiweho Umutwe w’Ingabo z’Ingangurarugo za Rwabugiri zanabaye umutwe w’umurangangoma we, wari wiganjemo abana b’abatware n’ibihangange byo mu gihugu. Abana ba Rwakagara bari mu Ngabo z’Ingangurarugo muri bo twavuga Birara, Kabare, Ntizimira, Ruhinankiko na Sebajura.

Mu bihe by’ingoma ya Kigeli Rwabugiri, benshi mu bahungu ba Rwakagara, bari abagaba b’imitwe y’ingabo itandukanye yafashije Rwabugiri koromya amahanga no kuyagusha ruhabo.

Bamwe muri bo twavuga nka:

1. Nyamushanja watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Uruyange

2. Kabare watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Indinda

3. Ruhinankiko watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abadaraza

4. Giharamagara watwaraga Umutwe w’Ingabo z’Abasozi n’ Inkotanyi afatanyije na se Rwakagara

5. Cyigenza watwaraga Umutwe w’Ingabo z’i Nyantango

Umuryango wa kwa Rwakagara, ni wo waciye agahigo mu mateka y’u Rwanda, ko guturukwamo n’abagabekazi benshi n’abagore b’ibwami benshi. Mu muryango wa Rwakagara habonetsemo abagabekazi bane n’abagore b’ibwami batatu. Ku ikubitiro, hari abo amateka atugaragariza bakomoka mu muryango wo kwa Rwakagara, babaye abagabekazi n’abamikazi b’ingoma y’u Rwanda.

Muri bo twavuga;

1. Nyiramavugo Nyiramongi wari Mushiki wa Rwakagara, wabaye umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rwogera.

2. Nyirayuhi Kanjogera, umukobwa wa Rwakagara na Nyiramashyongoshyo wabaye Umugabekazi w’abami babiri, Rutalindwa n’umuhungu we Musinga.

3. Nyiramavugo Kankazi ka Mbanzabigwi bya Rwakagara, wari umwuzukuru wa Rwakagara, wabaye umugabekazi w’umuhungu we Mutara Rudahigwa.

4. Nyirakigeli Mukashema rya Cyigenza cya Rwakagara, wari umwuzukuru wa Rwakagara, wabaye umugabekazi w’umuhungu we Kigeli Ndahindurwa.

5. Kagisha ka Cyigenza cya Rwakagara, wari umwuzukuru wa Rwakagara, wabaye umwe mu bagore b’Umwami Yuhi Musinga.

6. Nyirakabuga ka Cyigenza cya Rwakagara, wari umwuzukuru wa Rwakagara, wabaye umwe mu bagore b’umwami Yuhi Musinga.

7. Mukaruhinda rwa Rukemanganizi za Ruhinajoro rya Rwakagara, wari umwuzukuruza wa Rwakagara, wabaye umwe mu bagore b’umwami Yuhi Musinga.

Ibi nibyo bisekuruza byo mu muryango wo kwa Rwakagara. Reka tube duhiniye aha, mu gice cya kabiri tuzasubukura byimazeyo, tunasesengura birunduye, ubuhangange bw’igicumbi cy’umuryango wa Rwakagara rwa Gaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .