{Biba biteye inkeke kujya kugura inzu cyangwa kuyubaka kuko bigoye kubona inguzanyo mu ma banki, nyuma yo kubona iki kibazo isosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda yitwa SORAS yiyemeje korohereza buri muturage ikamwishingira mu gihe agiye kugura inzu ndetse no kuyubaka.}
Uyu mushinga mushya wa SORAS witwa CRI ni umushinga izafatanya n’indi sosiyete y’ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo nk’umufatanyabikorwa ndetse ku ikubitiro SORAS yagiranye amasezerano na Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya( KCB ) ngo abe ariyo izatangira itanga iyo nguzanyo.
Muri uyu mwaka hateganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari kuri uyu mushinga ingana na miliyari 4 ikazubaka inzu ziri hagati y'100 n'150 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa KCB ubwo hasinywagwa amasezerano y’imikoranire hagati yabo na SORAS.
Umuyobozi wa SORAS, Marc Rugenera ubwo yaganiraga na IGIHE yatangaje ko ubundi impamvu nyamukuru yo gushyiraho uyu mushinga ni uko ubusanzwe abantu bajya kugura inzu cyangwa kuyubaka ugasanga niba basabye inguzanyo muri Banki iramusaba 10,15 cyangwa 30% by’ayo bifuza bityo ugasanga hari benshi bafite ibyifuzo byo gutunga inzu ariko badashoboye kubona iyo ngwate.
Ubu rero ngo uyu mushinga mushya wa SORAS uzishingira Abaturage muri za Banki kugirango ibyifuzo byabo byo gutunga inzu bitaba inzozi.
Rugenera ati: "Twe ntituzagora abaturage mu ngwate kuko tuzabaca udufaranga duke ahubwo twungukire mu mikoranire yacu nawe kunzu ye, kuko iyo nzu izagira ubwishingizi bw’inkongi n’ibindi nk’ibyo bityo natwe urumva ko tuzabigiriramo inyungu."
Mariko yanadutangarije ko n’ubwo batangiye bakorana n’iyi Banki y’abanyakenya bateganya gukorana n’izindi Banki. Uyu mushinga kuri bo babona ko ari igisubizo cya buri wese mu kubona icumbi bwite.




Ibitekerezo 0