Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko amafaranga yose umuntu yinjiza ashobora kuyabikaho akazamufasha mu gihe kiri imbere.

Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwizigamira ku baturage, ishyiraho Koperative yo kuzigama no kugurizanya, ‘Umurenge SACCO’ yatangiye mu 2006, ndetse inakangurira abaturage kugana ibigo by’imari mu gukomeza kwimakaza uyu muco.

Igipimo cy’ubwizigame mu Rwanda kingana na 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe Leta yihaye intego yo kuba cyageze kuri 20% bitarenze 2020.

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu usanga, ibigenderwaho mu kwimakaza umuco wo kwizigama bihuriye ku cyita rusange kimwe.

Ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza cyagarutse ku nama z’abahanga zafasha umuntu ushaka kwizigama by’igihe gito n’ikirekire.

- Gushaka ikarita yo guhaha

Ikoranabuhanga rijyana no gukoresha uburyo bugezweho bufasha abantu kutagendana amafaranga mu ntoki, bishobora gutuma bayakoresha mu buryo butunguranye batateganyije mbere yo kuva mu rugo.

Abahanga bavuga ko kugira ikarita yo guhahiraho bituma ubasha kwizigama kuko akenshi ukora ibintu biri ku murongo. Ibi bijyana no kuba aho uhahira bashobora kukongeza ibicuruzwa by’ubuntu.

- Kuzigama amafaranga ubonye utayateganyaga

Umuco wo kwizigama utangira buhoro buhoro ndetse benshi bahera ku mafaranga make bayabika. Ku batangiye uru rugendo, bagirwa inama y’uko nibura buri kwezi bagira umubare runaka babika ndetse na ya yandi abonetse mu buryo butunguranye utayateganyaga.

- Kwitondera amafaranga ukoresha buri kwezi

Buri kwezi umuntu aba akwiye kumenya amafaranga akoresha mu gihe cy'ukwezi. Inzobere mu by'ubukungu zijya inama yo kutarangamira ku mafaranga ari kuri konti.

Ibi binashingira ku gukora igenamigambi rihamye ry'uburyo ukoresha amafaranga, kwita ku yo ugomba kwishyura ugahitamo ibifite akamaro kurusha ibindi. Ushobora nko gufata icyemezo cyo guhagarika kugura ifatabuguzi ry'ibintu runaka yaba siporo n'ibindi, ayo watakazaga ukayazigama.

- Gusohokera ahantu ufitiye amakuru ahagije

Inshuro nyinshi uzasanga abantu basohokera ahantu batazi, batanafiteho amakuru ahagije. Abahanga mu by’ubukungu by’umwihariko ibijyanye no kwizigamira bagaragaza ko umuntu akwiye kwifashisha urubuga rw’aho agiye gusohokera yaba wenyine cyangwa ari kumwe na bagenzi be agakusanya amakuru y’ibanze ku biciro byaho n’andi aherekeye.

Iyi ntambwe ni yo imufasha guhitamo uburyo buboneye ashobora gukoresha haba mu gusaba gutegurirwa amafunguro n’ibindi byemezo yatekerejeho bitewe n’uko mu mufuka he hifashe.

Iyi ngingo igendana no kugabanya inshuro usohoka ujya kwishimisha, bituma n'umubare w'amafaranga wakoreshaga ugenda ugabanuka, ukaba wayazigama.