Byari bifite ishingiro kuko iyo ndwara imaze ukwezi n’umunsi umwe igaragaye mu Rwanda, abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iza ku mwanya wa mbere mu 10 zitinyitse ku Isi.
Kugaragaza Marburg nk’ikanganye kurusha izindi virusi bifite ishingiro kuko uwayanduye nubwo ashobora gukira, ibyago by’uko imuhitana bigera kuri 90%.
Nubwo iyo ndwara yageze mu Rwanda iturutse ku ducurama imaze guhitana abantu 15 biganjemo abo mu nzego z’ubuvuzi, u Rwanda rwayihashyirije hasi kubura hejuru kugira ngo itirara muri benshi ikagarika ingogo.
Umuhamya mwiza ni Dr. Nizeyimana Françoise usanzwe ari umuganga wita ku ndembe wanduye iyo ndwara yitabwaho arakira, nubwo icyo cyorezo cyamutwaye inshuti ye magara bakoranaga.
Ati “Byari agahinda kari kavanze n’ubwoba kuko wavugaga uti nanjye ejo nshobora kugenda. Byari bigoye ariko habaho kwikomeza.”
Burya ngo ibijya gushya birashyuha, uyu mubyeyi wari umaze igihe yita ku barembye byageze aho yumva ibimenyetso, umubiri uratengurwa, kera kabaye bamusangamo iyo ndwara ndetse bikora ubwo yasangaga yaranduje n’umugabo we.
Dr. Nizeyimana waganiraga na RBA ati “Numva meze nk’utangiye gutitira nka bimwe by’urwaye malaria bigeze nijoro ngira umuriro, ndibwa mu ngingo n’imikaya.”
Nubwo yari yafashwe n’iyo ndwara ndetse akaremba, umugabo we yarembye bikomeye kumurusha.
Bakigaragarwaho n’iyo ndwara batangijwe imiti bamara iminsi 16 bitabwaho n’abagaganga ku bw’amahirwe barakira, bikaba intandaro y’amashimwe akomeye ku nzego z’ubuvuzi z’u Rwanda zashyize imbaraga mu kubavura no kubaba hafi.
Icyo cyo kubaba hafi na cyo cyari gikomeye ndetse gikenewe cyane, kuko abenshi bari basobanukiwe n’ububi bwa Marburg batangiye kwiheba, bituma bahabwa n’abaganga bita ku buzima bwo mu mutwe biyongera ku basanzwe.
Ati “Ikijyanye n’ihungabana cyari gikomeye. Habaga hari n’abaganga bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakuganiriza. Baduhaye imiti yo kurwanya iriya virusi. Twayiterwaga rimwe ku munsi. Ikindi twanywaga amazi menshi mu kuyirwanya. Hari n’amafunguro ateguye neza buri murwayi akagerageza icyo ashoboye.”
Uko kwitabwaho bya buri kanya ni byo byagejeje ku kumera neza k’uyu muganga, akemeza ko ubu yakize neza ndetse yiteguye gusubira mu mirimo yo gutabara abarembye ngo basubizwe intege mu bugingo.
Uyu mubyeyi usanzwe ari n’umurezi muri kaminuza arakomeza ati “Batinze kumbwira ngo nintangire akazi. Nzagenda nihuse. Gukora umwuga w’ubuganga ni ikintu umuntu aba akunda ku buryo uba wumva ko utagikoze nta kindi wakora. Uretse ibyo ubu ndi no gutegura ibizamini mu minsi iri imbere nzajya kubitanga.”
Nk’umuntu warokotse iki cyorezo cyica ku kigero cyo hejuru, agashimangira akamaro ko kwimakaza isuku by’umwihariko gukaraba intoki igihe cyose bidasabye ko umuntu arwara.
Imibare ya Minisante y ku wa 27 Ukwakira 2024, igaragaza ko abamaze kwandura Marburg ari 65, abakiri kwitaribwaho mu kato ni batatu, 15 yarabahitanye, 47 bamaze gukira, abantu 1583 bamaze guhabwa inkingo, ndetse 5332 bamaze gusuzumwa.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), Dr. Nkeshimana Menelas uri mu itsinda riri gukurikirana abarwayi ba Marburg, yavuze ko abakize bazakomeza gukurikiranwa kugeza ku mwaka kuko bashobora kugira ibindi bibazo nubwo bidakabije.
Ni ibibazo bijyanye n’imboni bituma uwayikize atabona neza, icyakora Dr. Nkeshimana akavuga ko hari uburyo bwagenwe bazakurikiranamo.
Ati “Hari abashobora kugira ingaruka z’umunaniro ukabije, ha handi umuntu ubona yaracitse intege imbaraga yagiraga si zo agifite, tukamuherekeza muri urwo rugendo ngo abashe kuzigarura. Hari abashobora ibijyanye no kubabara mu ngingo, mu mitsi, ibibazo by’agahinda gakabije byose bikenewe gukurikiranwa.”
U Rwanda rwahanganye na Marburg mu buryo bushoboka bigeze n’aho rwanditse amateka muri Afurika, aho abarwayi babiri bayo bari bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka bazikuweho amahoro biba ubwa mbere bibaye muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!