Guverineri wungirije w’intara ya Kwango, Remy Saki, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 yatangarije ibiro ntaramakuru Associated Press ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bari hagati ya 67 na 143.
Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Dr. Roger Kamba, we yasobanuriye ibi biro ntaramakuru kuri uyu wa 5 Ukuboza ko umubare w’abishwe n’iki cyorezo ari 71 barimo 44 bapfiriye mu mavuriro na 27 bapfiriye mu ngo.
Uyu muyobozi yatangaje ko “Guverinoma ya RDC iri gukurikiranira hafi iki cyorezo”, gifite ibimenyetso birimo umuriro, kuribwa mu mutwe, kuruka, inkorora no kubura amaraso.
Minisitiri Kamba yasobanuye ko muri aba bantu, harimo 10 bapfiriye mu bitaro bya Panzi kubera ikibazo cyo kubura amaraso n’abandi 17 bagize ikibazo cyo kubura umwuka.
Ati “Iyi ndwara isa n’iy’ubuhumekero ariko biragoye kuvuga uko yandura tutarabona ibyavuye mu busesenguzi bw’ibipimo twafashe.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko hari impungenge z’uko iki cyorezo cyakwica abantu benshi, bitewe n’uko urwego rw’ubuvuzi mu byaro byo muri RDC rugifite intege nke, ku buryo bigoye ko rwahangana na cyo.
Yagize ati “Urwego rw’ubuvuzi rufite intege nke mu bice by’icyaro ariko mu buryo bwo kwita ku bantu byihariye, Minisiteri itanga ibikenewe byose. Dutegereje ibya mbere bizava mu busesenguzi by’ibipimo twafashe kugira ngo dufate ingamba zikwiye.”
Claude Niongo utuye mu gace ka Panzi yatangaje ko umugore we n’umwana we w’imyaka irindwi bishwe n’iyi ndwara, asobanura ko ibyago abaturage bafite ari uko abo iri gufata batari kwitabwaho.
Ati “Ntabwo tuzi ikiri kuyitera, icyo nabonye ni umuriro mwinshi, kuruka n’urupfu. Ubu, ubuyobozi buri kutuvugisha kuri iki cyorezo, ariko hari ikibazo cyo kutwitaho. Abantu bari gupfa.”
Iki cyorezo cyatangiye kwica abantu muri Kwango tariki ya 10 Ugushyingo 2024. Cyiyongereye ku kindi cy’Ubushita bw’Inkende cyugarije iki gihugu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho kimaze kwica abarenga 1000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!