Byatangajwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023 ubwo KFH yari mu gikorwa cyo gukosora ibibazo by’imitima abana bavukanye hifashishijwe iri koranabuhanga.
Bikorerwa muri laboratwari rukumbi u Rwanda rufite ibarizwa muri ibi bitaro izwi nka ‘Catheterization Laboratory’, aho kuri iyi nshuro KFH yari ifatanyije na Save a Child’s Heart.
Save a Child’s Heart ni umuryango w’Abanya-Israel ufasha mu kuvura indwara z’umutima zifata abana, haba babazwe cyangwa hifashishijwe ‘catheterization’, aho ku nshuro ya mbere yavuye abana 24 bavuwe batabazwe.
Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashishwa utwuma tujya kumera nk’urutsinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini ikibazo umwana afite kigakosorwa.
Icyakora hari ubwo umuntu aba afite indwara ikomeye isaba ko bamubaga, ariko inzobere mu bijyanye n’indwara z’umutima zikavuga ko aho bigeze ubu ubu ikoranabuhanga riri kunyaruka, ½ cyazo gishobora kuvurwa hifashishijwe ubu buryo.
Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw, icyiza kikaba ko abavurirwa muri KFH, bifashisha ubwishingizi, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.
Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.
Mu ndwara aba baganga bamaze iminsi bitaho muri aba bana zirimo izwi nka ‘Patent Ductus Arteriosus, PDA’.
PDA ni akayoboro gafasha umwana mu gihe ari munda ya nyina, kakabuza amaraso kujya mu bihaha cyane ko aba akoresha umwuka w’umutwite, ahubwo kakayagarura akaza mu mubiri kuko aba yasukuwe n’ibihaha by’umubyeyi we.
Iyo umwana avutse kuko amaraso ye aba atagisukurwa n’ibihaha by’umubyeyi we, ka kayoboro kabuzaga amaraso kujya mu bihaha bye kagomba kwifunga ubundi ibihaha bye bigatangira gukora, ari ho abana bamwe katifunga bikaba ibibazo.
Mu gihe iyo ari mu nda ya nyina kabuzaga amaraso kujya mu bihaha bye, iyo avutse birahinduka amaraso yasukuwe n’ibihaha bye akongera kugarukamo aho kujya mu mubiri, ahasanga andi yanduye ari gusukurwa.
Ibi bituma ibihaha byuzura amaraso, ajya mu mubiri akaba make, umwana akagabanya ibilo, agahumeka nabi, ibishobora gushyira no ku rupfu.


Ibindi bibazo aba baganga bahanganye na byo birimo n’iby’akugi (valve) katifunga mu gihe umutima wohereje amaraso mu mubiri.
Mu bisanzwe iyo umutima umaze kwakira amaraso avuye mu bihaha gusukurwa, umutima uhita uyohereza mu mubiri, iyo uyaterye hari akugi kagomba guhita kifunga kugira ngo atagaruka mu mutima, ariko yagenda kakongera kwifungura ngo wohereze andi.
Kuri iyi nshuro umwana ufite iyi iki kibazo, ako kugi ntikifungura neza, bigatuma igice cy’iburyo cy’umutima kinanirwa kuko gikoresha ingufu nyinshi ngo gisunike amaraso kandi akagenda ari make.
Aha ni ho hifashishijwe bwa buryo bwa ‘catheterization’ abaganga bafata agapirizo gasa n’akarimo umwuka, kakoherezwa muri wa mutima w’umwana mu kwagura wa mwana, ka kugi kakongerwa cyane amaraso akagenda uko bisanzwe.


Umuganga w’inzobere mu kuvura umutimwa akaba n’umwe rukumbi uri kwigira muri Israel gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga witwa Dr Misago Gerard, yavuze ko ubu buryo ari bwiza ariko bukenera itsinda ritubutse.
Ati “Turafatanya. Dukenera abasinziriza, abaforomo bategura umwana n’ibikoresho, abakoresha ibyuma bitwereka amashusho dukora icyo gikorwa, n’abaganga bagikora. Gusa ni uburyo bwiza kuko iyo umuntu abazwe hakenerwa n’izindi mashini zo gukora akazi umutima ugomba kuba uri gukora mu gihe nyirawo ari kubagwa.”
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yavuze ko uretse aba bana 24 bafashijwe ku bufatanye na Save a Child’s Heart, mu myaka itatu ishize bamaze gufasha abantu 300 barimo abana bagera ku 150 bavuwe muri ubu buryo budasaba kubaga umuntu.
Ati “Uretse Save a Child’s Heart dufite andi matsinda avura abana kuri ubu buryo dufatanya, ku buryo hamaze kuvurwa abagera ku 150 wakongeraho n’abakuru bavuwe hifashishijwe catheterization bakaba barenga 300.”
Kuva mu 2007 u Rwanda rwasinyanye na Save a Child’s Heart mu gufatanya kuvura aba bana ariko bakajya bajyanwa muri Israel kubagirwayo, icyakora mu mwaka ushize hasinywe andi y’imyaka itanu avuguruye.
Byemejwe ko nubwo hazajya hakomeza koherezwayo abo bana byananiwe kuvurirwa mu Rwanda, ariko hongerwaho ko bazajya bafasha abaganga bo mu Rwanda gukurayo ubumenyi, ari yo gahunda Misago arimo.
Ikindi hemejwe ko muri gahunda ko kuza kuvura abana mu Rwanda hifashishijwe rya koranabuhanga, abaganga babo bajya baza inshuro ebyiri mu mwaka bakavura abana barenze 20 buri uko baje.
Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko iki gikorwa cyari cyagenze neza kuko bari bapanze ko bagera kuri 15 ariko ubu bageze kuri 25.
Fisher yagaragaje ko bamaze kuvura abana 7000 mu bihugu 70 bamaze gukoreramo barimo 200 bo mu Rwanda kuva mu 2007, imibare yemeza ko bashaka gukomeza kuzamura mu Rwanda, bikajyana no bubaka n’ubushobozi ku Banyarwanda ku buryo mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere bazaba babasha kubyikorera.
Muri gahunda ya yo kwagura KFH, iteganyijwe gutangira mu mpera z’uyu mwaka, biteganyijwe ko hazongerwamo n’izi laboratwari ebyiri ziyongera kuri iyi isanzwe.
Ibi bizafasha nko kuzajya havurwa abana barenga 15 ku munsi kuko iyi laboratwari imwe ishobora gufasha abana batanu, icyo gihe bikazanagera ibi bitaro bifite abaganga b’inzobere muri iri koranabuhanga bagera kuri batatu.









Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!