Abanyarwanda basabwe gusubika ingendo zigana i Wuhan mu Bushinwa kubera Virusi ya Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kwirinda kugirira ingendo mu Mujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa, wakomotsemo icyorezo cy’indwara yiswe 2019-nCov iterwa na Virusi yo mu bwoko bwa Coronavirus ifata nk’ibicurane bikomeye (grippe) igakurizamo umusonga.

Kuva ku wa 31 Ukuboza 2019 mu Bushinwa hateye Virusi yo mu bwoko bwa Coronavirus. Yaturutse mu isoko ryo mu Mujyi wa Wuhan ricuruza ibikomoka mu nyanja (Sea foods).

Imibare yo ku wa 22 Mutarama 2019 yerekana ko abamaze kuyandura bagera kuri 296 kandi bakomeje kwiyongera, imaze guhitana abantu bane. Amakuru avuga ko uyanduye itangira kugaragara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Ni indwara nshya idasanzwe ku buryo idafite umuti cyangwa urukingo, cyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi.

Urwaye iyo ndwara ntiyitabweho hakiri kare ngo abone imiti y’umuriro n’uburyo bwo kumukiza umwuma, bimuviramo kuziba imitsi ijya mu bihaha, bikurikirwa n’ibibazo byo guhumeka nabi bikavamo umusonga ariwo uhitana uwayirwaye.

Iyi ndwara yandurira mu mwuka kuko ubusanzwe iyo umuntu ahumeka hari udutonyanga dusohoka nubwo umuntu atatubonesha amaso aritwo twanduza uwegereye uwayanduye. Ikanyura no gukora mu bimwira by’uwayanduye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko nkuko bamaze iminsi bakangurira Abanyarwanda kwirinda indwara n’ibyorezo bitandukanye birimo Ebola, ku ndwara ya 2019-nCov naho basabwa kuba maso.

Nubwo hagikorwa ubushakashatsi abantu barasabwa kwitwararika isuku yo gukaraba intoki no gusukura ibiribwa.

Mu rwego rwo kwirinda ko Umunyarwanda yagira aho ahurira n’icyo cyorezo, Minisitiri Dr Gashumba yasabye Abanyarwanda bateganya cyangwa bagirira ingendo mu Bushinwa kwirinda kwerekeza mu Mujyi wa Wuhan.

Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda nka Minisiteri cyangwa nka Leta y’u Rwanda ni ugukomeza kwirinda kujya ahari icyorezo.”

Ibigo bitwara abantu mu ndege nabyo byasabwe kuburira abantu bashaka gutemberera mu Mujyi wa Wuhan gusubika ingendo zabo.

Ati “Twagiranye inama n’ibigo byose bishinzwe gutwara abantu mu Rwanda cyane cyane ibikoresha inzira z’ikirere kugira ngo tubagire inama z’uko bigisha abashaka gutembera ko baba boroheje gutemberera ahari icyorezo.”

Ibyo ngo bigomba kujyana no kureba niba hari abafite ibimenyetso birimo gukorora, ibicurane mu bagenzi batwaye. Kujya batanga utuntu two kwipfuka ku munwa no ku mazuru ndetse bakabyongera mu mabwiriza baha abo batwaye mu ndege no kugira ibikoresho byo gukaraba.

U Bushinwa nabwo bwashyizeho ingamba zo kubuza abatuye Wuhan gusohoka muri uwo mujyi no kubuza abandi kuwinjiramo.

Dr Kasonde Mwinga, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima yavuze ko nta muti cyangwa urukingo ruhari ariko ko icyo bari gufasha u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ari ukwigisha ibimenyetso no gukangurira abaturage kutajya aho icyo cyorezo cyagaragaye.

Yavuze ko uwagaragaza ibimenyetso yitabwaho ntibigere kuri wa musonga no kuziba kw’imiyoboro ituma ibihaha bikora.

Ati “Icyo turi gukora ni ugufasha ibihugu kumenya uko bagaragaza abafite iyo Virusi no kubakangurira gukomeza gahunda z’isuku no kwirinda kujya aho icyorezo cyagaragaye ariko kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo ruhari.”

Urwego rw’abikorera rufatwa nk’urubarizwamo abacuruzi bakora ingendo nyinshi mu Bushinwa, biyemeje ubufatanye mu gusaba Abanyarwanda gusubika ingendo zabo i Wuhan.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kireba cyane ku bukerarugendo cyatangaje ko cyita cyane ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima kandi kikanamenyesha abayobora ba mukerarugendo ku buryo icyorezo kimenyekana mu mfuruka zose.

Icyorezo cy’indwara 2019-nCov ntikiragaragara muri Afurika ariko abantu barasabwa guhora birinda kujya n’ahandi yagaragara.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye Abanyarwanda baba abatembera cyangwa abakora ubucuruzi kwirinda kugana mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa
Dr Kasonde Mwinga uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda yavuze ko bari gukangurira abatuye Isi kwivuza bakibona ibimenyetso kuko icyorezo cyiswe 2019 nCov ari gishya kandi nta muti cyangwa urukingo kirabonerwa
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stephen, yavuze ko ubutumwa bwo guhagarika ingendo zijya Wuhan mu Bushinwa bagiye kuzigeza ku bikorera barimo abacuruzi
Virusi yo mu bwoko bwa Coronavirus ni indwara nshya idasanzwe ku buryo idafite umuti cyangwa urukingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza