Abantu batatu basanganywe ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2020, barimo babiri b’i Kigali n’umwe wakuwe mu Karere ka Nyagatare.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 4974 banduye mu bipimo 534 409; abamaze gukira ni 4783 barimo 15 b’uyu munsi mu gihe abakirwaye ari 157. Abantu 34 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
18.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:2, Nyagatare:1 pic.twitter.com/8L1b20LHGO
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 18, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!