{Umwana utuye muri Leta ya Iowa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika afite ikibazo cyo kudasonza no kutagira inyota kuva ku itariki ya 14 Ukwakira 2013. }
Ababyeyi ba Landon w’imyaka 12 batangiye guterwa impungenge n’uburwayi bw’umwana wabo nyuma yo kubona ko amaze kunanuka bikabije kuko kugeza ubu amaze gutakaza ibiro 20 mu gihe cy’umwaka umwe.
Abaganga bavuga ko batarasobanukirwa indwara y’uyu mwana kugeza ubu nubwo bakomeje ubushakashatsi nk’uko bitangazwa na 7sur7 dukesha iyi nkuru.

Umwe mu baganga, Marc Patterson yavuze ko bamaze gukora ibishoboka byose ngo bavure uwo mwana w’umuhungu ariko nta musaruro bitanga.
Yagize ati: “biragoye gusobanukirwa imikorere y’ubwonko mu bumenyi bwacu budahagije. Twize ku kibazo cya Landon mu buryo bushoboka ariko ntiturabasha gutahura indwara ye”.
Mu isuzumwa ryakorewe Landon, abaganga baketse ko igice cy’ubwonko kitwa Hypothalamus gishobora kuba kidakora neza ariko ngo ntibaramenya uburyo bwakoreshwa mu kuvura iyi ndwara itazwi.
Hypothalamus ni igice cy’ubwonko gifite ubunini nk’ubw’ishaza, kigira uruhare mu kugenzura ubushyuhe bw’umubiri, inzara, inyota, umunaniro, ibitotsi, uruhererekane rw’imico hagati y’abana n’ababyeyi n’ibindi.




Ibitekerezo 0