Umurerwa w’imyaka 16 yasabye ubufasha ngo abashe kujya kwivuza impyiko mu Buhinde

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Mutarama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Umurerwa Charlotte arasabwa miliyoni esheshatu kugira ngo ajye kwivuza impyiko mu Buhinde, nyuma y’uko yemerewe na Leta y’u Rwanda kwishyurirwa ubuvuzi, umuryango we ukishyura ingendo n’ibizamubeshaho yivuza.

Umurerwa ufite imyaka 16 y’amavuko, ni umwana wa Gatatu mu bana bane bavukana, akaba ari nawe mukobwa mu muryango wa Nyandwi Charles na Umutoni Lyliane.

Muri Nyakanga 2018 nibwo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, byemeje ko arwaye impyiko. Umuganga wamukurikiranye yakoze raporo ayohereza muri Minsiteri y’Ubuzima, leta yemera kumufasha kwivuza.

Ibaruwa yasinyweho na Minisitiri, Diane Gashumba yerekana ko leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yohereje Umurerwa Charlotte kwivuza impyiko mu Buhinde ikazamwishyurira ibijyanye no kwivuza byose.

Umuryango we uzishyura amatike no kubayo, byose bizatwara miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’amezi atatu ateganyijwe ko ubuvuzi buzamara, ashobora kwiyongera.

Bikimara kwemezwa ko Umurerwa Charlotte arwaye impyiko, yandikiwe umuti uyungurura amaraso (imashini) ajya gukoresha gatatu mu cyumweru. Icyo gihe waguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 cyakora yaje kugabanyuka ubu ageze ku bihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umubyeyi w’uyu mwana, Umutoni Lyliane yashimiye leta y’u Rwanda yamuhaye ubuvuzi, agashimira n’abagiraneza bamufashije kugira ngo umwana we abe akiriho.

Ati “Ndashimira leta y’u Rwanda, nkongera ngashimira n’ibitaro by’i Kanombe byatubaye hafi, nkongera ngashimira n’inshuti n’imiryango n’abanyarwanda bose ari abari mu Rwanda n’abari hanze baradufashije cyane kugira ngo Charlotte abe ahagaze.”

Avuga ko afite icyizere ko bazabona ubufasha, umwana we akongera agasubira ku ishuri. Ati “ Nubundi baradufashije kandi twizeye ko bazadufasha kongera kubona Charlotte ari muzima yasubiye ku ishuri.”

Umurerwa Charlotte afite gahunda ya muganga (Rendez-vous) mu Buhinde ku itariki 14 Mutarama 2020.

Umutoni Lyliane yabwiye IGIHE ko ari we, ari na se w’umwana nta kazi gahamye bafite ku buryo babona amafaranga yo kwishyura.

Ibizamini byerekanye ko Nyandwi Charles, ariwe uzaha umwana we Umurerwa Charlotte impyiko.

Uburwayi bwafashe Umurerwa ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ahita acikiriza amashuri, Icyakora afite icyizere ko umunsi umwe azavurwa agakira agasubira ku ishuri.

Ufite umutima wo gufasha wakoresha Mobile Money kuri nimero; 0783142511 ibaruye ku Umutoni Lyliane cyangwa 0787387337 ibaruye ku Umurerwa Charlotte. Hari na Nimero ya Konti iri muri Equity Bank Rwanda; ariyo 4003111481123.

Umutoni Lyliane (iburyo) ashimira cyane leta y'u Rwanda yahaye umwana we ubuvuzi
Umurerwa Charlotte afite icyizere ko azabona ubufasha akavurwa kandi agasubira ku ishuri akiga nk'abandi bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza