Abatuye uyu murenge bemeza ko iyi modoka igiye gukemura ibibazo by’ingendo ndende bakoraga bifashishije uburyo bwa gakondo bwo gutwara umurwayi mu ngobyi, ibintu bavuga ko byabagoraga kubera imiterere y’agace batuyemo kagizwe n’imisozi miremire.

Nyirankuriza Devota yagize ati “Mbere twakoraga urugendo rw’amasaha abiri tujya mu Rwankeri wanagerayo naho bakakohereza ahandi, none ubu nta muntu uzongera kurembera mu rugo kuko tubonye ubutabazi bw’iyi modoka.”

Nsengiyumva Simon nawe ati “Turashimira Perezida Paul Kagame yadukijije abacengezi none akomeje no kudushakira ubuzima bwiza aragahora ku ngoma kandi n’aba bafatanyabikorwa turabashimiye cyane.”

Aba baturage bavuga ko iyo umurwayi yagezwaga ku Kigo Nderabuzima cyo muri uyu murenge bikaba ngombwa ko yoherezwa ku bindi bitaro, ngo hitabazwaga Imbangukiragutabara yo ku bitaro bya Kabaya cyangwa ibya Ruhengeri, ugasanga zihageze zitinze.

Umuyobozi mukuru wungirije wa ADRA Rwanda yatanze iyo Mbangukiragutabara,Geoffrey Ngiruwonsanga, avuga ko bizafasha Abajyanama b’ubuzima kurushaho gutunganya akazi kabo neza.

Yagize ati”Ibi twakoze ni ibyo abatuye hano badusabye bo ubwabo, turizera ko bizabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora cyane bita ku kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi kuko ikituraje ishinga ni ubuzima bwiza bw’abo dukorera.”

Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse asaba abatuye iyi ntara kurushaho kongera ubumenyi mu buryo bwo gutegura indyo yuzuye kandi himakazwa isuku kuko ari byo bizagabanya indwara zibasiraga abaturage.

Ati “Iri terambere tugeraho si impanuka ahubwo riraharanirwa; nta kibuze hano mugomba kurushaho gutegura indyo yuzuye mwimakaza isuku kuko ntiwatera imbere uhorana uburwayi.”

Iyi mbangukiragutaba n’ibindi bikoresho bigizwe n’ibyo kwifashisha mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, telefoni zizahabwa Abajyanama b'ubuzima, amakoti n’ibindi bikoresho byiganjemo ibyo kwifashisha mu gihe cy’imvura, byatanze n’Umuryango ADRA Rwanda. Bifite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Mbangukiragutabara ngo izorohereza abaturage baremberaga mu ngo babuze uko bagera kwa muganga
Iyi Mbangukiragutabara ngo izorohereza abaturage baremberaga mu ngo babuze uko bagera kwa muganga
Abatuye uyu murenge bemeza ko ibaruhuye umutwaro wo guheka ababo mu ngombyi za kinyarwanda bajya kubavuza
Abatuye uyu murenge bemeza ko ibaruhuye umutwaro wo guheka ababo mu ngombyi za kinyarwanda bajya kubavuza

[email protected]