Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza ko iyo abashakanye bamaze umwaka bakora imibonano mpuzabitsina batarasama, biba byiza kwegera abaganga bakareba ko nta kibazo kibyihishe inyuma.
IVF ishobora kwifashishwa igihe muganga abonye bimwe mu bibazo bifitanye isano n’imiyoborantanga, intanga nke cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by’uburumbuke bitameze neza n’ababuze urubyaro ku mpamvu zitazwi.
Iri koranabuhanga rifasha mu guhuza intanga ngabo n’intanga ngore hanze y’umubiri. Nubwo rihenze cyane ariko rifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’urubyaro birimo n’ubugumba.
IVF ikorwa mu ntambwe eshanu z’ingenzi kugira ngo ishobore gutanga umusaruro urambye.
– Gukangura
Aha umugore ahabwa imiti ituma habaho ikorwa ry’amagi. Ubusanzwe, umubiri w’umugore ukora igi rimwe buri kwezi, gusa iyi miti ituma hakorwa menshi. Muri iki gihe kandi umugore akomeza gukorerwa n’ibindi bizamini hagamijwe kureba imihindukire y’imisemburo.
– Gukuramo igi
Iyo amagi yamaze gukura, umugore ahabwa imiti ituma atumva ububabare maze bakayakura mu nda ye hifashishijwe ibyuma byabugenewe.
Mu gihe umubiri w’umugore ushaka kubyara udashobora gukora ayo magi, andi yatanzwe n’abandi ashobora gukoreshwa.
– Guhuza intanga
Iyo ya magi yamaze gutoranywa, harebwa ameza afite umwimerere agashyirwa hamwe n’intanga z’umugabo byose bigashyirwa ahantu habugenewe. Nyuma y’amasaha make ibyo bikozwe, intanga ngabo zitangira kwinjira muri ya amagi.
Iyo muganga abona amahirwe y’uko za ntanga ngabo ziri bwinjire ari make, arabyikorera, agafata za ntanga akagenda azinjiza mu magi (Intracytoplasmic sperm injection).
Gukura k’urusoro
Aha abaganga bagenzura urusoro kugira ngo bizere ko ruri gukura neza kuko mu minsi itanu nyuma yo guhuza intanga, tumwe mu tunyangingo tuba twatangire gukura.
Iyo ababyeyi bafite indwara za karande zishamikiye ku rukurikirana rw’imiryango, urusoro rukorerwa ikizamini cyitwa pre-implantation genetic diagnosis, ahafatwa utunyangingo two kuri rwa rusoro tugapimwa.
Kubera ko haba hakozwe insoro nyinshi, ibi bifasha ababyeyi guhitamo urusoro rugomba gukura rukavamo umwana bagendeye ku rudafite uburwayi.
Izindi nsoro zisigaye zishobora guhabwa undi muryango utabyara, kujugunywa cyangwa gukoreshwa mu bushakashatsi.
Gushyira urusoro mu nda
Nyuma y’iminsi itanu igikorwa cyo guhuza intanga kibaye, urusoro rushyirwa mu nda y’umugore. Ibi bikorwa umugore ari maso, maze rukanyuzwa mu gitsina cye no mu nkondo y’umura rukagera muri nyababyeyi hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.
Ubumenyi, ikoranabuhanga, ibikoresho n’amafaranga iki gikorwa gikenera, bituma benshi bibaza ingano y’amahirwe gifite yo gutanga umwana. Gusa amahirwe yo kuba cyagenda neza aterwa n’ibintu byinshi harimo n’imyaka y’umugore.
Mu 2022, IGIHE yamenye ko kugira ngo serivisi yo guhuza intanga yishyurwa miliyoni 5 Frw mu bitaro byigenga mu gihe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe [aho yatangiye gutangwa mu 2018] ari miliyoni 2 Frw.
Abagore bari munsi y’imyaka 35 ni bo bafite amahirwe menshi muri iki gikorwa. Abari hagati ya 35 na 37 bafite amahirwe ya 40.5% mu gihe abari hejuru y’imyaka 40 bari ku angana na 8.2%.
Mu 1977 ni bwo IVF yakoreshejwe bwa mbere mu mateka y’ikiremwamuntu. Icyo gihe umugore n’umugabo b’Abongereza bayifashishije nyuma y’imyaka isaga icyenda barabuze urubyaro; baje kwibaruka umwana w’ibilo bisaga bibiri ku wa 25 Nyakanga 1978. Ubu buryo bwemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2014.






Ibitekerezo 0