{Abayobozi batandukanye bashinzwe iby’ubuvuzi mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’i burasirazuba uko ari bitanu bari mu Rwanda mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko ubwishingizi mu buvuzi bwahabwa imbaraga, bukaba bwahuzwa muri ibyo bihugu kugirango imibereho y’abaturage batuye uyu muryango irusheho gutera imbere.}

Muri iyi nama irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri, Makaka ushinzwe Ishami ry’Ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuzeko u Rwanda mu bijyanye n’ubwishingizi mu buvuzi ruhagaze neza ugereranyije n’ibindi bihugu biri mu karere ruherereyemo, ibi ngo bishobora gutuma iyi gahunda ishyirwamo imbaraga no mu bindi bihugu by’ibituranyi, kuko muri iyi nama bazungurana ibitekerezo by’uburyo bamwe babigezeho kugirango bifashe abandi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwisungane mu kwivuza, yemeza ko hari igihe mu Rwanda hakirwa abarwayi usanga baba baturutse mu bihugu by’abaturanyi, ariko kubera ko nta bwisungane bafite ugasanga bigorana kubavura cyangwa se bakavurwa bagomba kwishyura amafaranga menshi adashoboka ku muntu ufite ubwishingizi mu buvuzi.

Mu biganiro abashinzwe inzego z’ubuvuzi mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba barimo mu nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda, bose bemeza badashidikanya ko ubuzima aribwo bukwiye kwitabwaho mbere y’ibindi bikorwa, ngo nubwo nabyo byaba bikenewe.

Ngo bagomba kwiga uburyo ibijyanye n’ubwishingizi byahuzwa mu bihugu bigize bigize uyu muryango, kugirango umwenegihugu wa hamwe ashobore kwivuriza mu kindi gihugu akoresheje ubwishingizi mu kwivuza.

Djuma Duni Hadji, Minisitiri w’Ubuzima mu kirwa cya Zanzibar nawe witabiriye iyi nama, avuga ko abaturage benshi bo mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba usanga bakenye, ko ari inshingano rero za Leta z’ibihugu mu kwita ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage.

Djuma yemeza ko muri iyi nama biteguye kungurana ibitekerezo ku cyatuma ubwishingizi bw’ubuvuzi mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba butera imbere.

Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Muryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima (OMS), Joe Kutzin, avuga ko ibihugu by’Afurika bigomba gufata iya mbere mu kuzamura imibereho y’abaturage babyo, bibaha ubwishingizi mu kwivuza bubafasha mu kubungabunga ubuzima.

Kutzin avuga ko hari inyigo zigikorwa, harimo uburyo ubwishingizi mu kwivuza buterwa inkunga, umubare w’abagenerwabikorwa, hakarebwa niba ubu bwishingizi bugera ku bantu bose ndetse niba butangwa mu buryo bwiza.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Muryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima (OMS), asanga gutanga amafaranga ajya mu bwishingizi bw’ubuzima yakagombye gukatwa ku mishahara, ariko bikaba ari ikibazo mu bihugu by’Afurika kuko 60% baba bafite akazi katazwi (informal), cyangwa bakaba bakora ubuhinzi kandi butanga umusaruro hakurikijwe ibihe by’ihinga.

Kuri ubu u Rwanda rukoresha uburyo butandukanye mu guha ubwishingizi Abanyarwanda, n’ubwo abaturage bitangira.