Mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima rusange zo mu ishuri rya Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health, bavuze ko abashakanye bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu ugereranyije n’abagore bataboneza urubyaro.

Suzanne Bell, wayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko ikigenderewe ari ugufasha abantu gusobanukirwa no gukora imibonano mpuzabitsina, bakayitandukanya no gutwita.

Mu bushakashatsi bwa Bell n’abo bafatanyije, barimo uwitwa David Bishai, umwarimu mu ishuri rya Bloomberg, basesenguye ibisubizo byatanzwe n’abagore bashobora gutwara inda bagera ku bihumbi 210,000 bakomoka mu bihugu 47, uhereye muri 2005.

Abagore babajijwe ni abafite abagabo, cyangwa abari mu bucuti n’abandi batari abagabo babo.

Mu bagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, 90% bavuze ko bakoze imibonano mpuzabitsina inshuro runaka mu byumweru bine byabanjirije umunsi babazwaga muri ubwo bushakashatsi, mu gihe abataboneza urubyaro, 72% nibo bavuze ko bakoze imibonano mu byumweru bine bibanza.

Tugendeye ku bihugu, Bénin ni cyo gihugu cyagaragayemo abagore cyangwa abakobwa bake baheruka gukora imibonano mpuzabitsina ku kigereranyo cya 61%, igakurikirwa na Lesotho ku kigereranyo cya 68%. Jordanie kimwe, mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, ni cyo gifite abakora imibonano mpuzabitsina cyane ku ijanisha rya 94%, kigakurikirwa n’u Rwanda rufite ijanisha rya 92%.

Abagaragayeho gukora imibonano mpuzabitsina cyane ni abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 29, abagore batageze mu ishuri n’abifuza urubyaro mu myaka ibiri iri mbere.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi rufite abaturage bakora imibonano mpuzabitsina kenshi
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi rufite abaturage bakora imibonano mpuzabitsina kenshi