00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzahamahanga yiga ku buzima izavugutirwamo umuti w’ibibazo byugarije Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 May 2022 saa 02:53
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko igiye kwakira Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi (Conference for Public Health in Africa: CPHIA 2022), yitezweho gushakira umuti ibibazo bikizitiye iterambere ry’urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, izahuriza hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima.

Ni iya kabiri u Rwanda rugiye kwakira uretse ko iya mbere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19. Kuri iyi nshuro izitabirwa imbonankubone ikaba ari urubuga rw’ibiganiro ku masomo yavuye ku cyorezo cya Covid-19 ariko hanarebwa ku miterere y’urwego rw’ubuzima muri Afurika n’icyakorwa kugira ngo rurusheho kubakwa mu buryo buhamye.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gutegura iyi nama akaba n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Noella Bigirimana, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama hashingiwe ku myitwarire yarwo mu guhangana na Covid-19 no kuba rusanzwe rwakira inama nyinshi zikagenda neza.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Ubuvuzi ikorera i Butaro mu Karere ka Burera (University of Global Health Equity: UGHE), Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko iyi nama izasuzuma uko Afurika yagira urwego rw’ubuvuzi rushikamye kugira ngo ibashe kuba yiteguye guhangana n’ibyorezo bishobora kuyibasira mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko ibihe bya Covid-19 byagaragaje ko ari ngombwa kugira urwego rw’ubuzima rukomeye rushobora gukomeza gutanga ubuvuzi busanzwe no guhangana n’ibyorezo.

Mu buryo bw’iyakure, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe gukumira Indwara, Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, yavuze ko Afurika ikeneye gukomeza guhuza imbaraga atari mu gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije impinduka ahubwo no gukurikirana uko zibyara umusaruro ukenewe, ikaba ari imwe mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama.

Ati “Dukwiye kubaka inzego zacu zigakomera. Africa CDC ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Tugomba kubaka urwego rukomeye rw’abakozi mu by’ubuzima ndetse n’abandi bose bagira uruhare muri gahunda zitandukanye haba mu buzima, ubwubatsi, umuco n’umutekano.Tugomba kuziba ibyuho mu nzego zose zifatiye runini ubuzima bw’abaturage.”

Yagarutse kandi ku kubaka ubushobozi bw’inganda z’imbere mu bihugu kugira ngo Afurika idakomeza kuba umugabane uteze amaramuko ku bikorerwa ahandi.

Ati “Ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa, bigomba guhinduka, ni inshingano zacu hano ku mugabane. Abantu benshi ntibishima iyo bumva tuvuga ko Abanyafurika dushaka kugira inganda zacu ariko ukutishima kwabo ntigukwiye kutubera inzitizi ahubwo gukwiye kutwongeramo imbaraga.”

Hamwe na gahunda zitegura ikorwa ry’inkingo kuri uyu mugabane, Dr Ouma, yavuze ko Afurika iri mu cyerekezo cyiza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Covid-19 yerekanye ko hakenewe gushora imari mu bushakashatsi, ibikorwaremezo by’ubuvuzi n’amashuri bityo ko iyi nama ari urubuga ruhuza abashakashatsi, abashyiraho gahunda n’abagenerwabikorwa bazasangira ibyavuye mu bushakashatsi harebwa uko byakubakirwaho mu guhangwa udushya dukenewe mu rwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika.

Nubwo Afurika ihihibikana ishaka gukemura ibibazo biyugarije mu by’ubuvuzi iracyafite ikibazo cy’abaganga bajya kwiga mu mahanga ntibayigarukemo.

Bigirimana yavuze ko hari ingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo mu Rwanda zirimo kugirana amasezerano n’abagiye kwiga bakemera ko bazagaruka bagakorera igihugu ndetse ko hirya no hino hari ibihugu biri gukoresha ubwo buryo.

Umuyobozi Wungirije wa RBC, Noella Bigirimana (ibumoso); Umujyanama mu Kigo Africa CDC mu by'ubushakashatsi, Dr Nicaise Ndembi; Umuyobozi wa UGHE, Dr Agnes Binagwaho; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi wa porogaramu mpuzamahanga muri Susan Thompson Buffett Foundation, Prof Senait Fisseha n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi.
Umujyanama mu by'ubushakashatsi mu Kigo Africa CDC, Dr Nicaise Ndembi; Umuyobozi wa porogaramu mpuzamahanga muri Susan Thompson Buffett Foundation, Prof Senait Fisseha; Umuyobozi wa UGHE, Dr Agnes Binagwaho n’Umuyobozi Wungirije wa RBC, Noella Bigirimana mu kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubuvuzi ikorera i Butaro mu Karere ka Burera (University of Global Health Equity: UGHE), Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko iyi nama izasuzuma uko Afurika yagira urwego rw’ubuvuzi rushikamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .