Uyu muti uje kunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH buzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), burimo ibinini bifatwa buri munsi n’umuti wa Cabotegravir utangwa mu buryo bw’urushinge.

Itangizwa ry’ikoreshwa ry’uyu muti riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri BK Arena, mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida.

Kuva ku wa 1 Ukuboza 2026, uyu muti uzatangira gutangwa mu bigo nderabuzima 14 byatoranyijwe mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bisanzwe bitanga serivisi za PrEP.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ikoreshwa rya Lenacapavir rizafasha mu gukemura bimwe mu bibazo byatumaga abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH batabasha gukoresha neza uburyo bwo kuyirinda.

Muri ibyo bibazo harimo gufata ibinini buri munsi, kujya kwa muganga kenshi n’akato gakunze guhabwa bamwe mu bakoresha imiti ibarinda kwandura VIH.

Kuba uyu muti utangwa rimwe mu mezi atandatu bizafasha abawukoresha kubahiriza gahunda yo kwirinda kwandura iyi virusi, bitagize impinduka nyinshi ku mibereho yabo ya buri munsi.

Ni bande bazahabwa uyu muti?

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Lenacapavir izajya itangwa ku buntu ku bantu badafite VIH ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura, nyuma y’isuzuma rizajya rikorwa n’umukozi wo kwa muganga wabihuguriwe.

Abazahabwa uyu muti barimo abakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi, badakoresha agakingirizo buri gihe; abakora umwuga w’uburaya, bahabwa amafaranga, ibicuruzwa cyangwa serivisi kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina, cyane cyane abadakoresha agakingirizo buri gihe;

Abakoresha ibiyobyabwenge babyitera mu mitsi; abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye cyangwa abo basanzwe bakorana imibonano, babana na VIH ariko ingano y’agakoko mu maraso yabo ikaba ikigaragara mu bipimo cyangwa itazwi, cyangwa badafata neza imiti igabanya ubukana bwa VIH.

U Rwanda rwarengeje intego za 95-95-95

Itangizwa ry’ikoreshwa rya Lenacapavir rije mu gihe u Rwanda rumaze kurenga intego zizwi nka ‘95-95-95’, zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS).

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 96% by’ababana na VIH mu Rwanda bazi ko bayifite, 98% by’abamenye ko bayifite bafata imiti igabanya ubukana bwayo, mu gihe hafi 98% by’abafata iyo miti bageze ku rugero rwo kugira ingano ya virusi mu maraso iri hasi cyane.

Nubwo izi ntego zagezweho mbere y’igihe, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hakiri byinshi byo gukora mu gukumira ubwandu bushya, kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo kugira igisekuru kitandura VIH mu 2030.

Ibikorwa byo gutangiza ikoreshwa ry’uyu muti bizahuzwa n’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, mu gukoresha siporo mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida. Bizanaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi barimo Ish Kevin na Bull Dogg.

Uyu muti uzatangira gutangwa mu Rwanda guhera ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2026