U Buyapani bwiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kwirinda Ebola

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Buyapani yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guhashya icyorezo cya Ebola.

Mu minsi ishize, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita, ari kumwe na Dr. Mwinga Kasonde, uhagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda (OMS) n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuvuzi rusange, Dr. Patrick Ndimubanzi bakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kwirinda Ebola mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo bukangurambaga ni kimwe mu bikorwa bya OMS, byatangijwe na Guverinoma y’u Buyapani, bugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda ku rwego rw’igihugu n’uturere mu kurwanya no gukurikirana umunsi ku munsi ikwirakwira rya Ebola, no kugoboka ku bibazo byihutirwa byagaragajwe muri gahunda y’igihugu mu rwego rw’ubuzima.

Icyo gikorwa cyajyanye no gutanga ibikoresho by’ishuri bijyanye n’ubukangurambaga bwo kwirinda Ebola.

Abaturage n’abanyeshuri bo muri Gahanga bitabiriye ndetse basubiza ibibazo byabajijwe kuri Ebola, ababistinze barahembwa.

Ambasaderi Takayuki yavuze ko u Buyapani buzakomeza kuba hafi y’u Rwanda mu kwirinda ibyorezo nka Ebola.

Ati“ Guverinoma y’u Buyapani yita ku iterambere ry’ubufatanye mu kurinda no kongerera ubushobozi abantu no kubahiriza umutekano wa muntu. Turumva impamvu kwirinda Ebola ari ngombwa mbere y’uko igera mu Rwanda. Ni icyubahiro kuri twe gutanga umusanzu wo kwirinda Ebola”.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Patrick Ndimubanzi yavuze ko uruhare rw’abaturage mu kwirinda Ebola, ari ingenzi cyane kandi ko byakoroha kuyirwanya igihe yaba igaragaye.

Yakanguriye abanyarwanda kwirinda Ebola no gutanga amakuru ku wagaragaza ibimenyetso.

Ati “Mukarabe intoki mukoresheje amazi meza n’isabune igihe cyose, mugaragaze uwo mwakekaho ko yanduye Ebola ku kigo nderabuzima kibegereye, ntihagire ukora ku muntu ufite ibimenyetso bya Ebola.”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda, Ebola imaze guhitana abasaga ibihumbi bibiri guhera mu 2018.

Guverinama y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kugabanya ibyago byo kuba yakwinjira mu gihugu.

Kuyimenyekanisha n’uruhare rw’abaturage ni bimwe mu byashyizwemo imbaraga mu kuyirinda, bikaba byanafasha igihe yaba igaragaye.

Dr Ndimubanzi (hagati) na Ambasaderi Takayuki baganira mbere y'ubukangurambaga bugamije kurwanya Ebola
Hatanzwe ibikoresho by'ishuri biriho ubutumwa bwo kwirinda Ebola
Abaturage n’abanyeshuri bo muri Gahanga bitabiriye ndetse basubiza ibibazo byabajijwe kuri Ebola, ababitsinze barahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza