Mu itangazo Umuryango Imbuto Foundation washyize hanze, wavuze ko watanze izi mashini zizwi nka 'CFX96 Touch Deep Well Real-Time PCR Detection System' mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gupima icyorezo cya COVID-19.

Rigira riti “Umuryango Imbuto Foundation utewe ishema no gutanga imashini ebyiri za biorad ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC mu gushyigikira imbaraga zashyizwe mu bijyanye n’ubushobozi bwa Laboratwari y’igihugu mu gupima COVID-19.”

RBC ibinyujije kuri Twitter yavuze ko ibi bikoresho bije kongera ubushobozi bwari busanzwe mu bijyanye no gupima COVID-19.

RBC yavuze ko izi mashini yahawe zizongera ubushobozi bw'igihugu mu bijyanye no gupima COVID-19
RBC yavuze ko izi mashini yahawe zizongera ubushobozi bw'igihugu mu bijyanye no gupima COVID-19