Izi ngamba zishyizweho nyuma y’uko ku wa 31 Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko hongeye kwaduka icyorezo cya Ebola, ndetse cyahitanye umurwayi wa mbere wavurirwaga mu bitaro bya Mulago biri i Kampala.
Ku mupaka wa Kagitumba hashyizweho ingamba zikaze zo gukumira icyorezo. Abahambuka bose basabwa gupimwa umuriro, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wica udukoko (hand sanitizer).
Abaturutse muri Uganda cyagwa aberekezayo basabwa gutanga imyirondoro yabo kugira ngo bakurikiranwe mu gihe cy’iminsi 21, kuko bashobora kuba banduye batabizi.
Baritonda Joseph, umwe mu bakoresha uyu mupaka, yabwiye RBA ati “Ingamba turazubahiriza, cyane izijyanye n’isuku kuko tuzi akamaro kayo.”
Umuganga ukorera kuri uyu mupaka yasobanuye ko kubika imyirondoro y’abinjira bifasha gukurikirana abashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma.
Ati “Tugomba gusigarana imyirondoro ye irimo amazina, aho agiye, nimero ya telefone, kugira ngo tubashe kumukurikirana iminsi 21 kuko ashobora kutugeraho nta kimenyetso afite ako kanya ariko kikaza kugaragara nyuma yagiye, niyo mpamvu tubisigarana by’umwihariko kugira ngo tubone uko tubakurikirana.”
Usibye Kagitumba, indi mipaka nka Buziba na Rwempasha nayo yashyizwemo ingamba nk’izi zo kugira ngo iki cyorezo gikomeze gukumirwa ku butaka bw’ u Rwanda.
Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko ryahise riha Uganda miliyoni 1 y’Amadolari yo gufasha guhangana n’iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu bindi bihugu, ndetse ngo riri gukorana n’inganda zikora inkingo ngo zoherezwe muri Uganda.
Ebola yaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho yahitanye abantu 55 mu barenga 143 bari bayanduye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!