Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC kuva muri Kamena umwaka ushize. Mu minsi 15 ishize, mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Ebola.
U Rwanda rwahise rufata ingamba, ruburira abaturage barwo kwirinda ingendo za hato na hato zijya muri iki gihugu cy’abaturanyi ndetse no kurangwa n’isuku birinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru, ubwo habaga Car Free Day, umunsi abanyarwanda bitabiraho siporo rusange, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yatanze ubutumwa bwo kwirinda ikintu cyose cyatuma mu Rwanda hinjira iki cyorezo.
Yagarutse by’umwihariko ku banyamadini batumira abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi, avuga ko ibyo bakora ari ukurenga ku mabwiriza.
Ati “Muri iyi minsi harimo uguteshuka ku masezerano twagiranye, bishyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Tukabona abantu bashaka kwambuka baje mu materaniro y’amasengesho cyane muri uku kwezi kwa munani.”
Yongeyeho ati “Icyo twasabye ubuyobozi bw’amadini cyane n’abayasengeramo, ni ukutirara, kutava ku byo twababwiye, kuko birashyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Ayo masengesho ashobora kuzaba nyuma, abo bantu dushobora kuzongera kubatumira nyuma ari uko kiriya cyorezo cyarangiye mu gihugu cy’abaturanyi.”
Dr Gashumba yavuze ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ibimenyetso bya Ebola mu Rwanda, gusa ikibazo gihari ‘ni abambuka, bagiye gusura abantu’ bashobora kuba bayinjiza mu gihugu.
Yongeye gusaba abantu kwirinda ingendo za hato na hato zitari ngombwa mu gihe umuntu abona ko ‘nta kintu kigaragara agiye gukora’ n’abatumira abantu batabimenyesheje ubuyobozi bakabihagarika.
Car Free Day, ni umunsi umaze kumenyerwa mu Rwanda aho buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi, abatuye Umujyi wa Kigali bitabira siporo rusange ibera mu mbuga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro.
U Rwanda rwashyizeho ikigo gishinzwe kwita ku baramuka bagaragayeho Ebola ndetse hari n’utundi duce 23 twateguwe mu bitaro 15 mu gihugu, aho bateguye kuba bashyira abarwayi ba Ebola baramutse babonetse.




Amafoto na Video: Olivier Mugwiza
TANGA IGITEKEREZO