Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 4 Gicurasi 2022, muri Kigali Convention Centre aho cyari yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.
Muri porogaramu zatangijwe harimo icyiciro kigenewe abongera ubumenyi basanzwe mu mwuga (fellowship) harimo amasomo yigisha iby’Ubuvuzi bw’Indwara z’Umutima ku bana n’abantu bakuru (Adult and pediatric cardiology), Ubuvuzi bw’Indwara zo mu nda (Gastroenterology and Hepatology) na Kanseri zifata mu myanya myibarukiro y’abagore (Gynecology oncology). Hari kandi Ubuvuzi bw’Impyiko (Nephrology), ibyerekeye Imisemburo mu mubiri (endocrinology) n’Indwara z’Abagore batwite (maternal-fetal medicine).
Ikindi (Residency) ni icy’abajya kwiga iby’Ubuvuzi no kubaga indwara z’abana n’ubusembwa bavukanye (Pediatric Surgery) n’indwara z’uruhu (Dermatology Residency) kimwe n’ayerekeye ‘Clinical Anatomy’ mu cyiciro cya ‘Masters’ na ‘PhD’ nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yabisobanuye.
Kaminuza y’u Rwanda ni yo yateguye integanyanyigisho y’aya masomo hashingiwe ku cyerekezo cy’igihugu cya NST1 na 2050 cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, gutegura abakozi bashoboye, guharanira imibereho myiza y’baturage n’ibindi.
Ikigamijwe ni ukwigisha abaganga b’inzobere mu rwego rwo kugabanya icyuho mu bakozi, kubaka serivisi zihariye zishobora gukurura ba mukerarugendo mu buvuzi no gutuma igihugu kiba icyitegererezo mu by’ubuvuzi ku rwego rw’Akarere.
Iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa izafasha mu gukemura ibibazo bigenda byiyongera by’umwihariko mu buvuzi bw’indwara zitandura nka kanseri, diabete, umuvuduko w’amaraso n’umutima.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuvuzi na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Jean Claude Byiringiro, yavuze ko inyinshi muri izi porogaramu (Fellowships) zizajya zimara imyaka ibiri uretse nk’amasomo ajyanye n’ubuvuzi bw’imitima azamara imyaka itatu.
Ubushobozi buhari ni ubwo kwakira abakandida babiri bashobora kuzongerwa bitewe n’ubushobozi bwabonetse.
Abiga iby’indwara z’uruhu (Dermatology), Plastic Surgery na Neurorology bazajya bamara imyaka itanu naho Clinical Anatomy ni imyaka ibiri umuntu akurikira amasomo mu buryo bwuzuye cyangwa imyaka itatu akurikira igihe gito kuri Masters n’imyaka itatu yuzuye kuri PhD.
Prof. Byiringiro yavuze ko ibikenewe muri iyi gahunda biboneka ku bitaro bya Kaminuza ahazakenerwa ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru, imiti kandi bisaba ishoramari rikomeye mu ntangiriro.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko aya amasomo azatuma serivisi abaturage bahabwa ziyongera mu bwinshi no mu bwiza kandi ko iyi minisiteri yiteguye gutanga umusanzu wayo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati “Icyerekezo 2050 cyubakiye kuri serivisi z’ubuvuzi zigera kuri bose, uburezi bufite ireme kuri bose n’abakozi bashobora gutanga umusaruro utubutse. Minisiteri y’uburezi yiteguye gukorana n’iy’Ubuzima, ubunyamabanga bushinzwe guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi n’izindi nzego bireba mu kugera kuri icyo cyerekezo.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko guverinoma yiteguye gutanga ibikenewe hamwe no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bayo b’ingenzi mu by’ubuvuzi muri iyi gahunda.
Ati “Minisiteri y’Ubuzima izakorana n’ibitaro bya za kaminuza n’amashuri y’ubuvuzi akorera mu Rwanda. Bizatuma mu mwaka wa kabiri abanyeshuri bazajya bahita batangira guhitamo amasomo bakurikira by’umwihariko.”
Abakoresha mituweli bemerewe koherezwa mu Bitaro by’Umwami Faisal
Kugeza ubu Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamaze kwemerwa nk’ibyo ku rwego rwa kaminuza. Ni ukuvuga ko byemerewe kwigishirizwamo bikaba biri mu nshingano za Minisante.
Dr Ngamije yavuze ko bishimira ubufatanye bw’ibitaro bya za kaminuza, ibya gisirikare n’iby’Umwami Faisal bwatumye abarwayi bavuye mu bitaro bya za kaminuza bazajya boherezwa mu by’Umwami Faisal bakavurwa mu gihe gito.
Ati “Intego yacu ni ukurwanya ko habaho urutonde rurerure rw’abategereje kuvurwa mu bitaro bya za kaminuza. Twakoranye na RSSB mu kuvugurura gahunda zo kohereza abarwayi mu bitaro no kwemerera abakoresha mituweli koherezwa mu Bitaro bya Faisal mu gihe barembye cyangwa bakeneye ubundi buvuzi bushobora gukorerwa muri ibi bitaro.”
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu Mpuzamahanga muri Susan Thompson Buffett Foundation, akaba no mu bagize Inama Ngishwanama ya Kaminuza ya Butaro, UGHE, Prof. Senait Fisseha, yavuze ko iyi gahunda y’amasomo izatuma igihugu kibasha kubona abaganga b’inzobere.
Ibi ngo bizatuma abo mu Karere no ku Mugabane wa Afurika nta mpamvu bazaba bagifite zo gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Yongeyeho ko imibereho n’imyifatire y’abatuye Isi bigira uruhare mu kongera abarwara kanseri, umutima na diyabete bituma hakenewe abatanga umusanzu mu buvuzi bwazo.
Yakomeje avuga ko "icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ari ngombwa gushakira ibisubizo imbere mu gihugu, kugira abakozi bashoboye kandi ko by’umwihariko ku Rwanda iyi porogaramu izaba ari amahirwe y’ubukerarugendo nk’igihugu gifite ikirere cyiza, umutekano n’ibindi."
Prof Fisseha yasabye ko umubare w’abazajya bahabwa amasomo wakwiyongera dore ko ari ibintu bishoboka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

















Amafoto: Izabayo Parfait
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!