Ireme Invest yamuritswe na Perezida Paul Kagame mu 2022, ubwo yari muri Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27.

Ku ikubitiro iki kigega cyatangiranye miliyoni 104$ gitangizwa mu bice bibiri birimo igikoreshwa binyuze mu Kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.

Icyiciro cya kabiri, kizakoreshwa binyuze muri Banki y’u Rwanda y'Amajyambere, BRD hagamijwe gutanga inguzanyo ku mishinga irengera ibidukikije.

Ikigo gikora ubwikorezi bwifashishije imodoka zikoresha amashanyarazi 100% cya PREV Rwanda Ltd ni cyo cya mbere cyabimburiye indi mishinga ibungabunga ibidukijije mu guhabwa inguzanyo na Ireme Invest binyuze muri BRD.

Iki kigo kigira imodoka nto zimwe zicarwamo n’abantu batanu ndetse n’izisumbuye zicarwamo n’abagera ku munani, kikazikodesha ku bashaka kuzifashisha mu mirimo yabo cyangwa kikazigurisha ku bazishaka.

Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga yavuze ko bari bamaze iminsi bashakisha amafaranga yafasha abikorera mu gufasha u Rwanda kwimakaza ubukungu burengera ibidukikije, mu bice bitandukanye by’Isi, “icyari gisigaye ni uko ayo mafaranga agera ku bikorera.”

Ati “Amafaranga arahari ku bwinshi ndetse arenze miliyoni 100$. Turi gushakisha n’andi kuko nibwo tugitangira. Gutangirana n’ikigega gifite ayo mafaranga ni ikintu gifatika. Hari n’abandi batwemereye kuduha andi aya nashira.”

Iyo hamaze kurebwa niba koko umushinga urengera ibidukikije, uwawutangije ushaka inguzanyo yumvikana na BRD, inguzanyo ashaka, yaba igihe kirekire nk’imyaka 12 cyangwa igihe gito, akayihabwa ku nyungu ya 12%.

Uhawe iyi nguzanyo ashobora guhabwa imyaka ibiri ataratangira kwishyura kugira ngo abanze yiyubake.

Aba anafite uburenganzira ku zindi gahunda BRD ifite zorohereza abakiliya kuba babona inguzanyo bishingiwe ingwate kugeza kuri 50% ku bagabo na 75% ku bagore.

Kuri iyi nshuro inguzanyo PREV Rwanda Ltd yahawe na BRD binyuze muri Ireme Invest, izafasha iki kigo kugura imodoka zigera ku munani zikoresha amashanyarazi, ziziyongera ku zigera kuri 40 iki kigo gifite, nk’uburyo bwo gukomeza kwimakaza ubukungu butangiza ibidukikije.

PREV Rwanda Ltd yashinzwe mu 2022 igamije gufatanya na leta muri gahunda yo kugabanya imyuka yanduye ku kigero cya 38%, ni ukuvuga toni miliyoni 4.6 z’iyo myuka bitarenze mu 2030.

Iki kigo gifite imodoka zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka rwa Dongfeng.

Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald yavuze ko bahisemo gutangira ubu bucuruzi busa nk’aho ari bushya mu gihugu, kuko bufite amahirwe menshi y’iterambere, bikajyana n’uko leta yorohereje abashoramari bazana bene iyi mishinga bakaba babona inguzanyo byoroshye.

Ati “Baduhaye inguzanyo ku nyungu ntoya. Twafatanyije na BRD kugira ngo dutangirire ku modoka nkeya ariko dufite gahunda ko kuzamura tukabona imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi. Turashaka ko buri mwaka twajya twinjiza 100 ku isoko ry’u Rwanda.”

Iki kigo kizana imodoka nshya, uyiguze agahabwa garanti y’imyaka itanu, Kabanda akavuga ko gutanga imodoka babifatanya no gukwirakwiza ibikoraremezo bizifasha gukora mu bice by’igihugu.

Birimo nko gushyiraho sitasiyo zifasha mu gushyiramo umuriro byihuse bitarenze nk’iminota 45 n’izindi zishobora gushyiramo umurimo nk’amasaha ane, atanu n’atandatu bijyanye n’umushobozi bwazo.

Imodoka nto igura miliyoni 25 Frw igatwara abantu batanu ndetse ishobora kugenda ibirometero 415 itarashiramo umuriro mu gihe iyisumbuye itwara abantu umunani igura miliyoni 35 Frw.

Ireme Invest yashyizweho hu bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Guverinoma z’u Bufaransa, Suède n’u Bwongereza, Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Green Climate Partnership Fund.

Byitezwe ko izafasha mu gutera inkunga imishinga y’abikorera, kikazafasha mu guhanga imirimo 367,000 mu bikorwa birengera ibidukikije, bikazakumira iyoherezwa mu kirere rya toni 1,32 y’imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga mu modoka ikoresha amashanyarazi
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga mu modoka ikoresha amashanyarazi
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga (iburyo) ndetse n'Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald mu modoka ikoresha amashanyarazi
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga (iburyo) ndetse n'Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald mu modoka ikoresha amashanyarazi
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga (iburyo) ndetse n'Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald ubwo bari bamaze gusinya amasezerano
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga (iburyo) ndetse n'Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald ubwo bari bamaze gusinya amasezerano
Abakozi ba BRD bari kumwe n'aba PREV Rwanda Ltd ubwo bari bamaze gusinyana amasezerano ajyanye no kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije
Abakozi ba BRD bari kumwe n'aba PREV Rwanda Ltd ubwo bari bamaze gusinyana amasezerano ajyanye no kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije
Iyo modoka itwara abantu batanu, igakoresha amashanyarazi 100% ndetse iyo yuzuye umuriro ishobora kugenda ibirometero  415 utarashira. Uyikeneye atanga miliyoni 25 Frw akayegukana
Iyo modoka itwara abantu batanu, igakoresha amashanyarazi 100% ndetse iyo yuzuye umuriro ishobora kugenda ibirometero 415 utarashira. Uyikeneye atanga miliyoni 25 Frw akayegukana
Iyi modoka yo itwara abantu umunani ikaba na yo ikoresha amashanyarazi 100%
Iyi modoka yo itwara abantu umunani ikaba na yo ikoresha amashanyarazi 100%
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga yasabye abafite imishinga ibungabunga ibidukikije kwegera iyi banki ikabafasha
Umuyobozi wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga yasabye abafite imishinga ibungabunga ibidukikije kwegera iyi banki ikabafasha
Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald, yagaragaje ko bashaka guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, aho nko ku mwaka bashaka kujya binjiza izigera ku 100 mu gihugu
Umuyobozi wa PREV Rwanda Ltd, Kabanda Donald, yagaragaje ko bashaka guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, aho nko ku mwaka bashaka kujya binjiza izigera ku 100 mu gihugu

Amafoto: Habyarimana Raoul