Abagore batwite banyura mu bintu bimwe na bimwe biba bidasanzwe kenshi biterwa n’impinduka ziba ziri kuba mu mubiri. Kenshi kandi izi mpinduka zishobora gukurura ubundi burwayi bukomeye igihe zikabije.

Tugiye kurebera hamwe impinduka ziba ku bagore batwite, ibizitera, ndetse n’uko zagabanywa mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka mbi zazo.

Kubyimba amaguru

Iyo umugore asamye, umubiri ukora ku bwinshi imisemburo iwufasha kurekura amazi make, ukagumana menshi.

Iyo umugore utwite ahagaze cyane, aya mazi yirundira mu bice byo hasi harimo nk’amaguru, ibirenge n’ahandi.

Si ibyo gusa kuko uburemere bw’umwana uri mu nda nabyo bibuza amaraso gutembere mu maguru no mu birenge bigatera kwirundanya kw’amazi muri ibyo bice, bityo bikarushaho kubyimba.

Kugira isesemi

Abantu benshi uzumva bavuga ngo ‘runaka aratwite’ kubera ko gusa bamenye ko ahorana isesemi no kuruka bidasanzwe.

Umuntu wese, n’umwana w’imyaka icumi aziko umuntu utwite agira iki kimenyetso.

Abahanga bavuga ko bishobora guterwa n’impinduka mu misemburo ikorwa n’umubiri. Umunaniro, isukari nke, ndetse n’bindi nabyo bishobora kongera iki kibazo.

Indwara y’ikirungurira

Abagore batwite uzumva kenshi bataka ikirungurira. Imisemburo myinshi ikorwa nyuma yo gusama ituma akaryango kinjira mu gifu katabasha kwifunga.

Ibi bihereza inzira aside yo mu gifu, ikazamuka mu muhogo, n’uko umuntu akumva asa n’uri gushya mu muhogo ndetse no mu gatuza, ari byo byitwa ikirungurira.

Gukenera kujya kwihagarika kenshi

Iyo umugore atwite umubiri we ukora amaraso menshi kubera ko haba hari abantu babiri bakeneye umwuka; umubyeyi n’umwana.

Uku kwiyongera kw’amaraso gutera impyiko gukora cyane ngo ziyasukure, bityo bigatuma zikora inkari nyinshi zirenze izisanzwe.

Nyuma y’ibi, umugore akenera kwihagarika cyane kugira ngo asohore izo nkari.

Si ibi gusa kuko hari n’ibindi byinshi biba bikabangamira cyane abagore batwite. Gusa nubwo bisa nk’aho bidashoboka kubyirinda, hari uburyo bwo kubigabanya.

Kwirinda guhagarara umwanya munini, kwambara inkweto zoroshye kuzigenderamo no kugerageza kuzamura amaguru biri mu byagufasha kugabanya kubyimbirwa.

Naho niba ukunda kugira ikirungurira, byagufasha uramutse unyweye amazi ahagije, ukirinda kuryama ukimara kurya, ugahindura indyo yawe kandi ukirinda inzoga.

Abagore batwite bakunda guhura n'ibibazo bitandukanye bituma umubiri wabo uhinduka
Abagore batwite bakunda guhura n'ibibazo bitandukanye bituma umubiri wabo uhinduka