00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali yungutse ivuriro ryigenga ritanga serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 January 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi, urwego rw’ubuvuzi na rwo ntirwasigaye inyuma kuko hamaze guterwa intambwe igaragara mu kuruteza imbere hubakwa ibitaro bishya hanongerwa serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu gihugu n’ibindi.

Mbere ya 1994 serivisi z’ubuvuzi zari ku rwego rwo hasi ahanini zitangwa n’amavuriro ya leta, abaganga b’inzobere ari mbarwa ndetse nta n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rikataje biboneka ari byinshi.

Ubu ingoma zahinduye imirishyo, amavuriro yariyongereye yaba aya leta n’ayigenga, ibikoresho biteye imbere byaraje mu gihugu, hari serivisi zo ku rwego rwo hejuru zisigaye zitangirwa mu gihugu zarashakirwaga hanze. Icyakora haracyari byinshi byo gukora.

Ivuriro rya Frontier Diagnostics Center&Polyclinic rishya mu Mujyi wa Kigali ryaje gutera ingabo mu bitugu uru rwego rw’ubuvuzi kugira ngo rizibe icyuho cy’abakomeza kujya gushakira serivisi hanze.

Iri vuriro ni iry’ikigo mpuzamahanga (Azaytouna Network of Co.ltd) rikaba riherereye i Nyarutarama haruguru gato y’ikibuga cya Golf. Rizajya ritanga serivisi zose z’ubuvuzi zirimo ubuvuzi bw’abana (pediatric), ubw’uruhu (dermatology), ubw’indwara z’umutima (cardiology), ubw’indwara z’amagufa (orthopedic) n’ubwa Kanseri (oncology).

Rizajya ritanga kandi ubw’indwara zo mu mubiri (internal medicine) aho bafite servisi ya endoscopy iri ku rwego rwo hejuru, kunyuzwa mu cyuma (Imaging services), ubwo kugorora ingingo (physiotherapy), kubaga byoroheje (minor surgery), serivisi za laboratwari, ubuvuzi bwihutirwa ndetse n’iz’abavurwa bakeneye aho kuruhukira by’igihe gito (short stay).

Ivuriro Frontier Diagnostics Center&Polyclinic rifite ibikoresho bifite ikoranabuhanga riteye imbere n’abaganga b’inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abo mu Misiri bazwiho kuba bateye imbere mu buvuzi, aho bazajya bavura bakanahugura abandi baganga bo mu Rwanda.

Iri vuriro rifite Laboratwari iri ku rwego rwo hejuru (fully automated laboratory) n’imashini zigezweho mu buvuzi mpuzamahanga zirimo MRI 1.5 Tesla, CT-Scan, X-Ray FDR smart Fujifilm, Ultrasound, Echocardiography n’imashini yifashishwa mu kuvura mu nda no mu mara ( Endoscopy machine).

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi akaba n’inzobere mu kuvura indwara zo mu nda no mu mara, Prof. Dr. Elmetwally, yavuze ko bazajya bakira abarwayi baba abaje kuhivuriza n’aboherejwe n’andi mavuriro bakeneye gucishwa mu cyuma cyangwa kubonana n’abaganga b’inzobere.

Yavuze ko basanze u Rwanda ari hamwe mu hantu heza bakorera kubera iterambere mu ikoranabuhanga riharangwa, umutekano n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari.

Ati “Twahisemo gushora imari mu Rwanda kubera ko ari igihugu gifasha abashoramari mu ngeri zitandukanye kandi tubona hari n’icyerekezo mu ikoranabuhanga. Icyo Abanyarwanda bazatwungukiraho ni ukubona ubuvuzi bugezweho hafi kandi bitabahenze ndetse no kugabanya igihe umuntu amara ategereje kunyuzwa mu cyuma yandikiwe na muganga.”

Iri vuriro rizatangira kwakira abarigana gufungura ku mugaragaro) ku itariki 28 Mutarama 2022.

Ibi bitaro byifuza kuzana impinduka mu buvuzi bw'u Rwanda
Ni ibitaro biherereye i Nyarutarama
Aho abarwayi bategerereza mbere yo kunyuzwa mu byuma bisuzuma indwara zitandukanye
Ahavurirwa indwara z'imbere mu mubiri naho hari ibikoresho bigezweho
Aho umuganga akurikiranira umurwayi woherejwe guca muri MRI
Buri cyumba kirimo icyuma kigezweho bitewe n'indwara zihavurirwa
Hari MRI yo ku rwego rwo hejuru kuko itandukanye n'izisanzwe zikoreshwa mu Rwanda
Ibi bitaro bizajya byakira n'abakeneye kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze
Hari kandi n'izindi mashini zigezweho mu buvuzi
Hari ibikoresho ibitandukanye byifashishwa mu buvuzi
Hari n'aho abarwayi baryama by'igihe gito
Ibikoresho bigezweho bavuga ko ari byo bizafasha gutanga ubuvuzi bwisumbuyeho
Iyi Laboratwari izajya ifasha abantu kumenya uburwayi bwabo bwo mu maraso n'izindi ndwara
Laboratwari ifite imishini zitandukanye kandi zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .