Kasha yorohereje abaterwaga ipfunwe no kugura ibikoresho by’isuku no kuboneza urubyaro, yashimiye abafatanyabikorwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ugushyingo 2018 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’urubuga ‘Kasha’ rumaze gukemura ikibazo cy’abari n’abategarugori ndetse n’abagabo bagiragiraga ipfunwe ryo kugura ibikoresho birimo ibyo kuboneza urubyaro n’udukingirizo, bwashimiye abafatanyabikorwa ku bushake n’umuhate bakomeje kubagaragariza.

Umwihariko wa Kasha ni ibanga, serivisi nziza kandi zihuse, ni kimwe mubyo abakiriya ba Kasha bakomeje kwishimira aho kugeza ubu udukingirizo tuza imbere mu bicururizwa kuri uru rubuga bikomeje kugurwa n’abantu benshi bari mu byiciro bitandukanye.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018, abakiliya n’abafatanyabikorwa ba Kasha bari mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kuboneza urubyaro, bahawe impano mu rwego rwo kubashimira ubufatanye n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu guteza imbere Kasha.

Umuyobozi wa Kasha mu Rwanda, Dianna Dusaidi yavuze ko n’ubwo mu gutangira hagiye habaho imbogamizi ariko kuri ubu Kasha imaze kwaguka aho ikorera mu Ntara eshatu z’igihugu ndetse ikanagira ibiro muri Kenya.

Yavuze ko abagore boroherejwe kubona serivisi zirimo udukingirizo, imiti yo kuboneza urubyaro by’igihe gito, utwuma two gupima niba umugore atwite, amavuta, amasabune n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Kasha, Joanna Bichsel washinze uru rubuga afatanyije na Amanda Arch yavuze ko mu myaka ibiri ishize Kasha yari igitekerezo ariko kuri ubu urwego imaze kugeraho rushimishije.

Yavuze ko iki gitekerezo cyaje mu rwego rwo kugira ngo ifashe abagore n’abakobwa ndetse n’abagabo, kubona ibikoresho by’isuku n’ibindi bikunze kubagora kujya kubyigurira, byaba ikoreshwa mu kuringaniza urubyaro no mu gihe baba bari mu mihango.

Kuri ubu bamaze kunguka abakiriya aho muri uku kwezi biteze kugurisha ibicuruzwa bigera ku bihumbi 100 mu Rwanda.

Umukozi wa Kasha ushinzwe ubuzima, Ntiyaduhanye Esther yabwiye IGIHE ko kugura ibikoresho bitandukanye bikorwa unyuze ku rubuga https://www.kasha.rw/ aho usanga ibirimo ibyahariwe abagore, abagabo, abana ndetse n’imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

Ushobora kugura igikoresho ukeneye unyuze kuri uru rubuga cyangwa ukifashisha ‘Android application’ yitwa Kasha Vuba, ushyira muri telefone yawe uyikuye kuri Play Store.

Mu gihe udafite Internet cyangwa ukoresha telefone isanzwe ushobora kugura ibyo ukeneye kuri Kasha unyuze ku *911#.

Muri ubu buryo uhitamo igikoresho ukeneye ugahabwa umubare wihariye (code) ukoresha wishyura; mu kwishyura ushobora gukoresha MTN Mobile Money, Tigo/Airtel Money, uburyo bw’akamashini (POS), cyangwa ukishyura igicuruzwa kikugezeho.

Igikoresho waguze gishobora kukugeraho guhera mu isaha imwe bitewe n’amahitamo yawe, ukikuzaniye akaba yifashisha telefoni mu kumenya neza aho uherereye kandi akakigushyikiriza gifunze ku buryo ntawamenya ibirimo imbere.

Kasha igeza ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi ifatanyije na Kipharma, ARBEF, Babyl na Health Development Initiative Rwanda, ariko bazirikana rya banga baba bagusezeranyije.

Kasha yashyizeho igabanyirizwa rya 10% ku muntu wese ujya ku rubuga rwa Kasha anyuze kuri IGIHE, akagura ibicuruzwa bifitanye isano n’imiti (Pharmaceuticals Products), birimo udukingirizo, imiti yo kuboneza urubyaro, n’ibindi ukuyemo Norlevo ikoreshwa igihe umuntu yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Muri iri gabanyirizwa rizageza ku Cyumweru , umukiliya abanza guhabwa code ya ‘Kasha 10’ akayuzuza aho bamusaba hanyuma agakurikiza amabwiriza.

Ukeneye ibisobanuro byimbitse ku mikorere ya Kasha ushobora kubahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 9111.

Abafatanyabikorwa ba Kasha bishimiye guhabwa ishimwe
Abakozi ba Kasha basobanura ibikoresho by'isuku n'imiti itandukanye bafite
Bamwe mu baterankunga n'abafatanyabikorwa ba Kasha bari bitabiriye inama yiga ku kuboneza urubyaro
Habayeho n'umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byo Kasha yashyiramo imbaraga kugira ngo ibashe guhaza abakiliya
Umukozi wa Kasha ushinzwe ubuzima, Ntiyaduhanye Esther yavuze ko unyuze ku rubuga rwa Kasha ukagura ibikoresho bitandukanye ubugezwaho vuba kandi mu ibanga rikomeye
Umuyobozi Mukuru wa Kasha, Joanna Bichsel yashimye uburyo abanyarwanda bakomeje kwitabira serivisi za Kasha
Umuyobozi wa Kasha mu Rwanda yavuze ko bafite intego yo kugera mu gihugu hose
Umuyobozi wa Kasha mu Rwanda, Dianna ashimira bamwe mu bafatanyabikorwa ba Kasha

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza