{ Umunyarwanda utuye mu m Bwongereza Pasitori Osee Ntavuka kuri uyu wa Gatatu yongeye kuzana itsinda ry'abaganga bavura indwara zitandukanye zirimo umwingo, bakazabaga Abanyarwanda bawurwaye ku buntu.}
Pasitori Ntavuka azana abaganga b’inzobere buri mwaka gutanga ubufasha ku buntu ku Banyarwanda, uyu ni umwaka wa gatatu.

Si ukuvura gusa ahubwo imiti n'ibikoresho bakoresha byose baza babyizaniye, bajya gutaha ibisigaye byose bigasigirwa ibitaro bakoreyemo.
Ntavuka avuga ko mu myaka irenga 12 amaze mu Bwongereza, ahora atekereza icyo yamarira igihugu avukamo.
Yagize ati “Maze kubona ko Imana yankinguriye imiryango mu gihugu ndimo ,nkaba nkorana n’inzego z’ubuyobozi aho ntuye kandi neza, maze kubona amahirwe mfite nasanze hari icyo namarira igihugu cyanjye(Rwanda). Ibi nibyo byansunitse gutangiza umuryango Rwanda Legacy of Hope (Umurage w’Ibyiringiro) nta mahirwe abaho nko gusiga umurage. Uwo muryango ukora ibikorwa bitandukanye, mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi”
Pasitori Osee yibukije ko mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka haje mu Rwanda abaganga 22 bagakorera mu bitaro 4 aribyo Nyamata, Remera-Rukoma, Gahini na Cyirinda.
Izo nzobere kandi zitanga n’amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda, kuko hafi ya benshi muri bo ari inzobere banigisha muri za kaminuza iwabo.
Kuwa Kane haje abaganga batanu bazakorera mu bitaro bya Remera Rukoma, aho bakoreye muri Gashyantare.
Umwe mu baganga baje mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Michael Wolfgang Payne, unakuriye aba babaga, yavuze ko bakorana neza na Rwanda Legacy of Hope, kandi bakaba bishimira inkunga yabo batanga mu Rwanda, by’umwihariko ku ndwara zikomeye ziba zikeneye inzobere, bihenda kuzivura, bo bakabikorera ku buntu.
Ntavuka yavuze ko itsinda ry’abandi baganga 40 rizaba risesekaye i Kanombe, taliki ya 16 Gashyantare 2015 bakazakorera mu bitaro noneho 7 by’u Rwanda aho kuba bine. Bazakorera mu bya Remera-Rukoma, Nyamata, Gahini, Kilinda, Kigeme, Musanze na Kibogora.
Kubera gufasha igihugu cye nubwo atagituyemo, Pasitori Osee mbere yo kuzana abaganga yatumiwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza babanza kugirana ibiganiro.

Uretse kuzana inzobere z’abaganga, uyu Munyarwanda avuga ko uyu muryango we uzana n’abarimu baje guhugura abarimu bigisha mu mashuri mato n’ayisumbuye mu Rwanda, bakazana ibikoresho bitandukanye birmo ibitabo, mudasobwa n’imyenda ya siporo; ukanatangira mitiweli abantu 200 buri mwaka.


Ibitekerezo 0